RUHAGOYACU.com

Espoir yakosowe na APR, umutoza asanga bagize ubwoba n’igihunga

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya APR BBC y’umutoza Nkusi Aime Karim yatsinda Espoir BBC y’umutoza Mwiseneza Maxime amanota 62-57 mu mukino wa kane wa shampiyona 2017-2018 umutoza w’ikipe ya Espoir Maxime asanga abakinjyi be bagize igihunga kuri uyu mukino.

Ni umukino wakinwe ku isaha ya saa tatu zumugoroba (21h00) ikipe ya APR yatangiye iri imbere kuko yasoje agace ka mbere iri imbere ifite amanota 13-11 gusa Espoir yaje kuzamuka nayo bituma agace ka kabiro karangira amakipe yombi anganya amanota 30-30.

Kanda hano urebe amafoto yose y’uyu mukino

Abakinnyi ba Espoir ngo bari bafite igihunga kubera gutinya APRAbakinnyi ba Espoir ngo bari bafite igihunga kubera gutinya APR

Agace ka gatatu ikipe ya APR BBC yagasoje ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 15 kuko kasoje ifite amanota 54-39 ari nako ikipe ya APR yakomeje kuyobora umukino kugeza usoje ku manota 62-57.

Umutoza w’ikipe ya Espoir BBC Mwiseneza Maxime nyuma nyuma yo gutsindwa na APR BBC avuga ko abakinnyi be baje bakaniye umukino cyane bigatuma bakinana Igihunga.

Yagize ati” Dutakaza imipira myinshi kuburyo ikinyuranyo cy’amanota cyagiyemo navuga ko ari twe twakibahaye, niba umukinnyi wanjye azamukana umupira akawutanga kuwo duhanganye turacyafite ikibazo gikomeye.

Bisa nk’aho twagize igihunga,sinzi ubwoba bari bafite biragaragara ko muri uyu mukino abakinnyi banjye batari bari tayari mu mutwe. Umukino ushobora kuba wabarenze bawukaniye cyane kuko ntabwo umukinnyi nka Kaceka (Niyonkuru Pascal) ashobora gukina kuriya.”

Karim utoza APR we nta kibazo yari afiteKarim utoza APR we nta kibazo yari afite

Kazeneza Emile wa Espoir niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 15 naho Niyonkuru Pascal bakinana atsinda amanota 14.

Ikipe ya Espoir mu mikino ine ya shampiyona ya 2017-2018 imaze gutsindamo umukino umwe itakaza itatu mu gihe APR BBC yo imaze gukina imikino itatu yatsinzemo ibiri itsindwa umwe.

Umukino wakinwe wahuzaga ikipe ya REG BBC na UGB warangiye ikipe ya REG itsinze UGB amanota 126 kuri 81 mu mukino ikipe ya REG yayoboye kuva utangiye kugeza usoje kuko yasoje agace ka mbere k’umukino ifite amanota 28-18 iza no gusoza aka kabiri ku manota 65-45.

APR BBC yari ihagaze neza mu kugariraAPR BBC yari ihagaze neza mu kugarira
APR BBC yari ihagaze neza mu kugariraAPR BBC yari ihagaze neza mu kugarira

Agace ka gatatu karangiye nubundi REG ikomeje kuba imbere ku manota 96-56 ari nako umukino warangiye ikipe ya REG itaratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018 itsinze ku manota 126-81.

Kami Kabange wa REG niwe watsinze amanota menshi aho yinjije amanota 30 muri uyu mukino.

Uko imikino yagenze:

  • REG BBC 126-81 UGB BBC
  • Espoir BBC 57-62 APR BBC

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru