RUHAGOYACU.com

Gutakaza umukinnyi nka Olivier biragora- Maxime Mwiseneza

Umutoza w’ikipe ya Espoir BBC; Mwiseneza Maxime kuri ubu yemeza ko uwari kapiteni w’iyi kipe Shyaka Olivier kuva yayisohokamo muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018 akerekeza muri REG BBC, icyuho cye cyikigaragara muri iyi kipe ya Espoir.

Ibi umutoza yabitangaje ubwo yari amaze gutsinda ikipe ya UGB mu mpera z’icyumweru amanota 91-66, aho yavugaga ko nubwo atsinze uwo mukino ariko abakinnyi be bataramenyerana kandi ko kuba yaratakaje abakinnyi benshi cyane cyane nka Shaka Olivier abakinnyi bose bari bamaze kumenyera gukina ariwe babendeyeho bikibagora.

Yagize ati: ”Espoir twatakaje ingufu nyinshi, biragaragara turagerageza ariko ntabwo turagera kuri rwa rwego twari turiho cyane cyane gutakaza umukinnyi nka Olivier biragora… abaje bose biragora kumva umukino kubera ko bari bamaze kumenyera gukina bagendeye kuri Olivier.”- Maxime utoza Espoir BBC.

Maxime Mwiseneza umutoza w'ikipe ya Espoir BBC yatangaje ko gutakaza umukinnyi nka Shyaka Olivier bigoyeMaxime Mwiseneza umutoza w’ikipe ya Espoir BBC yatangaje ko gutakaza umukinnyi nka Shyaka Olivier bigoye
Shyaka Olivier yahoze ari kapiteni wa Espoir BBCShyaka Olivier yahoze ari kapiteni wa Espoir BBC
Shyaka Olivier yamaze kwerekeza muri REG BBCShyaka Olivier yamaze kwerekeza muri REG BBC

Maxime yakomeje avuga ko yizera ko imikino ibanza izamugora ariko kandi yizera ko iyo kwishyura Espoir izaba ari ikipe ikomeye, ati: ”Umukino wacu nturashyira hamwe, imikino ibanza izatugora kuko abakinnyi mfite bazaba bataramenyerana ariko nizera ko mu mikino yo kwishyura tuzaba turi ikipe ikomeye.”

Shyaka Olivier yakiniye ikipe ya Espoir kuva mu 2013 akaba yarayivuyemo yerekeza mu ikipe ya REG BBC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2016-2017.

Shyaka yari amaze imyaka 4 muri Espoir BBCShyaka yari amaze imyaka 4 muri Espoir BBC
Shyaka Olivier ni umwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu ya BasketballShyaka Olivier ni umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Basketball

Uretse Olivier kandi Espoir yataje abandi bakinnyi bayo batatu bari inkingi za mwamba zayo aribo; Nsobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson nawe werekeje muri REG, Mbanze Brayan na Iyakaremye Emmanuel (Zulu) nabo bagiye mu ikipe ya APR BBC.

Espoir nayo yagerageje gushaka abasimbura babari bagiye izana Gatoto Regis na Jimmy bakiniraga REG BBBC, izana kandi Kubanatubane Philppe imukuye muri IPRC-Kigali na Kevin wakiniraga APR BBC.

Kuri ubu, ikipe ya Espoir imaze gukina imikino itatu ya shampiyona 2017-2018, aho batsinzwe ibiri, batsinda umwe.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru