RUHAGOYACU.com

Hagombye kwitabazwa iminota y’inyongera IPRC Kigali yatsinzwe na IPRC-South ihita yihimurira kuri Rusizi

Nyuma yo kumara iminota 40 yagenwe y’umukino amakipe yombi anganya amanota 56-56 kuri uyu wa Gatandatu yariki 20 Mutarama 2018 hagati ya IPRC-Kigali na IPRC-South hitabajwe iminota itanu y’inyongera yabakiranuye IPRC-South itsinze IPRC-Kigali ku kinyuranyo cy’inota rimwe 69-68.

Yari imikino ya nyuma isoza agace ka mbere k’umwaka w’imikino wa 2017-2018 (Phase allee) aho ikipe ya IPRC-South ytsindaga ikipe ya IPRC-Kigali mu mukino ikipe ya IPRC-Kigali yatangiyee iri imbere kuko yasoje agace ka mbere ku manota 13-11, agace ka kabiri karangiye ikipe ya IPRC-South isigaho inota rimwe ikipe ya IPRC-Kigali ifite amanota 31-30.

IPRC yatsinzwe derby ariko ishobora kwihimurira kuri RusiziIPRC yatsinzwe derby ariko ishobora kwihimurira kuri Rusizi

Mu gace ka gatatu ikipe ya IPRC-South yakomeje kuyobora umukino igasoza ifite amanota 45-38, naho mu gace ka kane ikipe ya IPRC-Kigali itsindamo amanota 18 kuri 11 ya IPRC-South byatumye amakipe yombi agasoza anganya amanota 56-56.
Mu minota itanu y’inyongera ikipe ya IPRC-South yatsinzemo amanota 13-12 byatumye umukino urangira IPRC-South itsinze ku manota 69-68.

Irutingabo Fiston wa IPRC-Kigali niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 23 naho Niyonsaba Bienvenu atsinda amanota 20.

Undi mukino wakinwe kuwa Gatandatu wahuzaga ikipe ya Rusizi BBC yari yakiriye APR BBC warangiye ikipe ya APR itsinze Rusizi amanota 87-52.

Kuri icyi Cyumweru kandi ikipe ya IPRC-Kigali yatsindiye Rusizi BBC iwayo amanota 92-74,mu mukino ikipe ya Rusizi BBC yatangiye iri imbere kuko yasoje agace ka mbere k’umukino ku manota 18-16.

IPRC Kigali yambaye umuhondo ntabwo yakanzwe n'abanyarusizi bari baje ku bwinshiIPRC Kigali yambaye umuhondo ntabwo yakanzwe n’abanyarusizi bari baje ku bwinshi

Agace ka kabiri karangiye IPRC-Kigali iri imbere ku manota 36-27 na ka gatatu karangiye ku manota 66 ya IPRC-Kigali kuri 46 ya Rusizi BBC mbere y’uko umukino urangira ku manota 92-74.

Ikipe ya IPRC-Kigali na REG BBC niyo makipe asigaje umukino azakina kugirango asoze igice cy amber cy’umwaka w’imikino 2017-2018 umukino uzaba ubahuza hagati yabo aho kugeza ubu ikipe ya REG BBC irusha IPRC-Kigali inota rimwe gusa kuko REG ifite amanota 10 mu gihe IPRC-Kigali yo ifite amanota 9.

Basketball imaze kwigarurira imitima y'abafana mu RwandaBasketball imaze kwigarurira imitima y’abafana mu Rwanda

Uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu,20/01/2018

  • IPRC-South 69-68 IPRC-Kigali
  • Rusizi 52-87 APR BBC

Ku Cyumweru,21/012018

  • Rusizi 74-92 IPRC-Kigali.
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru