RUHAGOYACU.com

Hahamagawe abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika cya Basketball

Umutoza Mutokambali Moise yahamagaye abakinnyi 16 bakina imbere mu gihugu barimo abazaba bari mu ikipe y’u Rwanda izitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya Basketball (AFROBASKET).

Nyuma y’iminsi ibiri hasojwe imikino ya nyuma ya Play Offs muri Basketball, Umutoza w’ikipe y’igihugu yahise ahamagara abakinnyi 16 bakina muri shampiyona y’u Rwanda, akaba ari bo azakuramo abo azaba ari kumwe na bo muri Tunisia muri Nzeri uyu mwaka.

Urutonde rw'abakinnyi bahamagaweUrutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Ikipe y'igihugu ya Basketball yazamukiye ku giceriIkipe y’igihugu ya Basketball yazamukiye ku giceri

Irushanwa ry’igikombe cya Afurika rizaba kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 16 Nzeri uyu mwaka, u Rwanda rukazaba ruri mu itsinda rizakinira i Tunis.

U Rwanda na Guinea bari mu itsinda rimwe, ibi bihugu byombi bikaba byarabonye itike yo gukina iyi mikino nk’amakipe yitwaye neza mu yatsinzwe (Best loosers) muri zone baherereyemo, dore ko u Rwanda rwari rwatsinzwe na Uganda muri ½ muri Zone V, imikino yabereye mu Misiri rukabasha kwegukana umwanya wa 3.

Arstide Mugabe, kapiteni wa Patriots BBC na we ari mu nkingi ya mwambaArstide Mugabe, kapiteni wa Patriots BBC na we ari mu nkingi ya mwamba

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Tunisia, Cameroun na Guinea, iri tsinda rikazakinira i Tunis hamwe n’irya D, aho amakipe azaba abiri ya mbere muri buri tsinda ari yo azahura muri ¼ cy’irangiza. U Rwanda ruzatangira rukina na Guinea kuwa 8 Nzeri.

Amakipe azaba yabashije kuza ku myanya ibiri ya mbere muri buri tsinda azahurira muri Tunisia, ahazabera imikino ya nyuma, ni ukuvuga ¼, ½ ndetse n’Umukino wa nyuma kimwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 ari yo: Angola, Cameroon, Repubulika ya Centrafrica, Cote d’Ivoire, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Misiri, Guinea, Mali, Morocco, Mozambique, Nigeria, Rwanda, Senegal, Afurika y’epfo, Tunisia na Uganda.

Kami Kabange (MVP) na we yahamagaweKami Kabange (MVP) na we yahamagawe

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru