RUHAGOYACU.com

Irushanwa ry’intwari 2018: REG BBC ikomeje gutanga amasomo ku bo bahanganye

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 ubwo imikino y’irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’intwari yakomezaga ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC umukino wayo wa mbere muri iri rushanwa ry’uyu mwaka amanota 55-52 mu mukino amakipe yombi yakinnye yugarira.

Ni umukino amakipe yombi yaje yakaniye akina umukino wo kugarira aho amanota yinjijwe muri uyu mukino ari make ugereranije n’indi mikino yagiye ikinwa n’aya makipe, uretse mu gace ka nyuma ko aribwo amakipe yombi asa nayakangutse agatangira kugenda yinjiza amanota cyane cyane amanota atatu.

REG irahabwa amahirwe yo kwegukana Heroes TournamentREG irahabwa amahirwe yo kwegukana Heroes Tournament

Ni umukino agace ka mbere karangiye ikipe ya APR BBC iri imbere ifite amanota 10 ku manota 5 ya REG BBC ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize wa 2016-2017. Agace ka ka kabiri k’umukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 20-20.

Mu gace ka gatatu amakipe yakomeje kugenda mu kwinjiza amanota uko imwa yatsinda indi nayo yahitaga itsinda byaje gutuma karangira ikipe ya REG irusha APR BBC inota rimwe gusa kuko yarifite amanota 37-36. Mu gace ka nyuma ku mukino amakipe yombi yagerageje gushaka uko yazamura amanota aribwo bageragezaga gutsinda amanota atatu ariko biza kurangira ikipe ya REG itsinze umukino ku manota 55-52.

Abagore na bo bahatanaga ku munsi w'ejoAbagore na bo bahatanaga ku munsi w’ejo

Uko imikino yagenze:

Kuwa Gatandatu 27/1/2018

Abagore

  • Ubumwe 66-84 IPRC-South WBBC

Abagabo

  • APR BBC 52-61 IPRC-South
  • Patriots BBC 58-67 Espoir BBC

Ku Cyumweru;28/1/2018

Abagore

  • IPRC-South WBBC 78-U-18 NT WBBC
  • APR WBBC 67-57 Ubumwe WBBC

Abagabo

  • IPRC-South BBC 59-81 Patriots BBC
  • REG BBC 55-52 APR BBC

Imikino iteganijwe

Kuwa Kane;1/2/2018

Abagore

  • 12:00: APR WBBC Vs U-18 NT
  • 14:00: Ubumwe Vs The Hoops RW

Abagabo

  • 16:00: Espoir BBC Vs REG BBC
  • 18:00: Patriots Vs APR BBC
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru