RUHAGOYACU.com

Basketball: Irushanwa ryo kwibuka intwari z’u Rwanda riratangira mu mpera z’icyumweru

Kuva tariki 27 Mutarama kugera kuya 4 Gashyantare 2018 hateganyijwe irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’intwari mu mukino w’intoki wa Basketball rizitabirwa n’amakipe 5 mu bagabo n’amakipe 6 mu bari n’abategarugori. Imikino yose izajya ikinirwa muri sitade nto i Remera.

Irishanwa ry’igikombe cy’intwari cya 2018 rizaba ririmo amakipe mashya mu cyiciro cy’abari n’abategarugori aho harimo amakipe mashya nka Regina Pacis yo mu karere ka Musanze ndetse n’ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18, aya makipe kandi akabaza azanakina umwaka w’imikno 2018 mu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori uteganyijwe gutangira nyuma y’irushanwa ry’intwari.

Ikipe ya APR BBC ni imwe mu zitezwe mu bagoreIkipe ya APR BBC ni imwe mu zitezwe mu bagore

Amakipe 5 mu bagabo(APR BBC,Patriots BBC,Espoir BBC, REG BBC,na IPRC-South BBC.) azakina ahura hagati yayo na ho mu bagore bo amakipe APR WBBC,Ubumwe WBBC,Regina Pacis WBBC, The Hoops RW,U-18 WBBC,na IPRC-South WBBC, akaba agabanyije mu matsinda abiri.

Itsinda rya mbere: Ubumwe,U-18,na IPRC-South.

Itsinda rya kabiri: APR WBBC,Regina Pacis na The Hoops RW.

Uko mikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu;27/01/2018

Abagore

  • 14:00: The Hoops RW Vs Regina Pacis (Amahoro)
  • 18:00: Ubumwe Vs IPRC-South (Amahoro)

Abagabo

  • 16:00: APR BBC Vs IPRC-South BBC (Amahoro)
  • 20:00: Patriots Vs Espoir BBC (Amahoro)

Ku Cyumweru,28/1/2018

Abagore

  • 11:00: Regina Pacis Vs APR WBBC (Amahoro)
  • 13:00: U-18 Vs IPRC-South WBBC (Amahoro)

Abagabo

  • 15:00: IPRC-South Vs Patriots BBC (Amahoro)
  • 17:00: REG BBC Vs APR BBC (Amahoro)

Ikipe ya IPRC-Kigali ifite igikombe giheruka cya 2017 kuri ubu ntiri mu makipe azitabira irushanwa rya 2018 naho mu bari n’abategarugori bo igiheruka gifitwe n’Ubumwe WBBC.

IPRC Kigali ntabwo izagaragara muri iri rushanwa mu gihe REG iri mu zihabwa amahirwe yo kuryegukanaIPRC Kigali ntabwo izagaragara muri iri rushanwa mu gihe REG iri mu zihabwa amahirwe yo kuryegukana

Amakipe azaba aya mbere muri iri rushanwa (abagabo n’abagore) bazahemwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (500000 FRW) naho aya kabiri ahabwe ibihumbi magana atatu (300000 FRW) mu gihe ikipe yose izitabira irushanwa kandi ikanarisoza izahabwa ibihumbi ijana (100000 frw) bizafasha mu ngendo z’abakinnyi.

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Mutarama 2018 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi hateganyijwe umukino wa nyuma usoza igice cya mbere cy’umwaka w’imikino uzahuza ikipe ya REG BBC na IPRC-Kigali muri sitade nto ya Remera.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru