RUHAGOYACU.com

Basketball: Ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18 igiye gushyirwa muri shampiyona

Mu rwego rwo kwitegura neza amarushanwa mpuzamahanga arimo n’ay’Akarere ka gatanu izaba muri Gicurasi 2018, Ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18 yashyizwe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu cyiciro cy’abari n’abategarugori.

Ikipe y’abaterengeje imyaka 18 izaba ari iya Gatanu mu ziziyongera ku yandi ane nyuma y’uko ikipe y’icyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda itangarije ko itazitabira shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2018.

Shampiyona y’abari n’abategarugori iteganyijwe gutangira nyuma yo gusoza imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rizatangira tariki 26 Mutarama 2018.

Ikipe y'igihugu izakina shampiyona yiganjemo iabegukanye umudali wa Bronze muri Zone V mu batarengeje imyaka 16 mu 2017Ikipe y’igihugu izakina shampiyona yiganjemo iabegukanye umudali wa Bronze muri Zone V mu batarengeje imyaka 16 mu 2017

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 18, Mushumba Charles avuga ko gushyira iyi kipe muri shampiyona bizakemura ikibazo cy’ibura ry’imikino ya gicuti.

Ati “Muri gahunda bampaye (FERWABA) ni uko tugomba gutegura ikipe kubera ko tujya tugira ikibazo cy’imikino ya gicuti, birashoboka ko iyi kipe izitabira shampiyona y’uyu mwaka, kugirango ikipe itegurwe neza, turateganya ko izitabira amarushanwa na shampiyona.”

Ikipe izitabira irushanwa ry’akarere ka Gatanu ariko kandi inafite intego zo kuzitabira irushanwa nyafurika ry’abatarengeje imyaka 18 rizaba mu kwezi kwa Nyakanga.

Kubera ko abana bazaba bari ku mashuri bazajya bakora imyitozo abiga muri Kigali kuko ari na bo biganjemo, na ho abiga mu zindi ntara bazajya baza mu myitozo mu mpera z’icyumweru (Weekend).

Bazajya bitoza mu buryo buhoraho ariko abiga mu Ntara bazajya baza muri Weekend gusaBazajya bitoza mu buryo buhoraho ariko abiga mu Ntara bazajya baza muri Weekend gusa

Abakinnyi bahamagawe mu kwitegura imikino y’akarere ka Gatanu:

1. Mwizerwa Faustine;
2. Mugisha Uwera Benigne;
3. Iryimanivuze Deborah;
4. Mukantwali Philomene;
5. Ineza Sifa Joyeuse;
6. Usanase Stacy Charlene;
7. Mutesi Noella;
8. Butera Hope;
9. Butera Patience;
10. Butera Faith;
11. Kanyambo Ingrid Sarah;
12. Mwiseneza Denyse;
13. Twisungimana Marthe;
14. Izadufasha Manishimwe;
15. Murangamirwa Ange;
16. Ineza Ndahiro Stella;
17. Kamanzi Umutoni Esther;
18. Kaliza Karekezi Arlette;
19. Rubenga Hannah Christa.

Umutoza mukuru: Mushumba Chrles
Umutoza wungirije: Habimana Umugwaneza Claudette

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jay D

    Kuya 18-01-2018 saa 22:15'

    Thx #Yvonne ’"""" kutumanukurira inkuru yabashiki bacu mur basketbal,,,,, uzanshakire amakuru y abariya bana b abakobwa batatu Bavukana

    Aha ni sawa cyn izi nkuru zibA zikenewe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru