RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda yerekeje mu irushanwa rya Basketball riruta andi yose muri Afurika

Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abagabo yerekeje muri Tunisia, aho yitabiriye imikino Nyafurika (AFROBASKET), iri rikaba irushanwa rihatse andi yose akinwa ku mugabane wa Afurika, rizaba kuva Tariki 8-16 Nzeli 2017.

Tombola yakozwe mu mugoroba wo kuwa 16 Nyakanga yashyize u Rwanda mu itsinda rya gatatu (C) hamwe na Tunisia, Guinea na Cameroun muri AFROBASKET 2017, irushanwa ryimuwe ubugira gatatu mu mezi atandatu ashize, bitewe n’uko ibihugu byagombaga kuryakira byagezaga hagati bikaryihakana.

Ikipe y'u Rwanda imaze hafi ukwezi mu myitozoIkipe y’u Rwanda imaze hafi ukwezi mu myitozo

Ku ikubitiro ryagombaga kubera muri Congo Brazzaville kuva kuwa 19 kugeza kuwa 30 Kanama, ariko ubuyozi bw’icyo gihugu buza gutangaza ko butiteguye kuryakira ku mpamvu z’ubukungu butifashe neza.

Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball muri Afurika buryimurira muri Angola ariko icyo gihugu na cyo cyanga kuryakira ku mpamvu z’uko biteguraga amatora rusange ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2017 ni bwo Ishyirahamwe ry’imikino ya Basketball muri Afurika ryatangaje ko imikino ya Afrobasket izakirwa na Tunisia ifatanyije na Senegal, aho buri gihugu kizaberamo imikino mu y’ijonjora mu matsinda abiri.

Mugabe Arstide wagiye ahura n'imbogamizi y'uruhushya rwatumaga adakora imyitozo yose hamwe n'abandi ntibyamubujije kwitabira irushanwaMugabe Arstide wagiye ahura n’imbogamizi y’uruhushya rwatumaga adakora imyitozo yose hamwe n’abandi ntibyamubujije kwitabira irushanwa

U Rwanda na Guinea bari mu itsinda rimwe, ibi bihugu byombi bikaba byarabonye itike yo gukina iyi mikino nk’amakipe yitwaye neza mu yatsinzwe (Best loosers) muri zone baherereyemo, dore ko u Rwanda rwari rwatsinzwe na Uganda muri ½ muri Zone V, imikino yabereye mu Misiri rukabasha kwegukana umwanya wa 3.

Urutonde rw’abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda:

1. MUGABE ARISTIDE (Patriots BC)
2. RUHEZAMIHIGO HAMZA (Canada)
3. SAGAMBA SEDAR (Patriots BC)
4. NDIZEYE NDAYISABA DIEUDONE (IPRC Kigali BBC)
5. NKURUNZIZA WALTER (Patriots BC)
6. HAGUMINTWARI STEVEN (IPRC-Kigali BBC)
7. SHYAKA OLIVIER (ESPOIR BBC)
8. KAJE ELIE (Patriots BC)
9. KAMI KABANGE MILAMBWE (REG BBC)
10. GASANA KENNETH (Morocco)
11. MANZI DAN (USA – TEXAS)
12. RWABIGWI JEAN PAUL ADONIS (USA – TEXAS)
13. TWAGIRAYEZU PATRICE (USA – NORTH CALORINA)

Umutoza mukuru: MUTOKAMBALI MOISE
Umutoza wungirije: NKUSI AIME KARIM

Ikipe y'u Rwanda yazamukiye ku giceri ari na yo mpamvu bavuga ko ishobora kugera kureIkipe y’u Rwanda yazamukiye ku giceri ari na yo mpamvu bavuga ko ishobora kugera kure

Umutoza wungije, Karim mu ifoto n'umukinnyi weUmutoza wungije, Karim mu ifoto n’umukinnyi we

Umutoza Shaka Olivier (ibumoso) n'umutoza MutokambaliUmutoza Shaka Olivier (ibumoso) n’umutoza Mutokambali

Twereke abasigaye uko tumezeTwereke abasigaye uko tumeze

Bahagurutse mu gitondo cy'uyu wa gatandatuBahagurutse mu gitondo cy’uyu wa gatandatu

Intego ngo ni ukura kure hashobokaIntego ngo ni ukura kure hashoboka

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru