RUHAGOYACU.com

Imyitozo irarimbanije ku makipe azahagararira u Rwanda muri Zone 5

Imyitozo irarimbanije ku makipe abiri mu bagabo n’indi imwe mu bari n’abategarugori azaba ahagariye u Rwanda mu irushanwa ry’ijonjora ry’ibanze ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo riteganyijwe kubera muri Uganda.

Ikipe ya Patriots BBC na IPRC-South ni zo zizaba zihagarariye u Rwanda mu bagabo, mu gihe mu bari n’abategarugori ruzaba ruhagarariwe na APR BC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka wa 2017.

Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagabo yatangiye imyitozo ikorera muri Petit Stade Amahoro buri munsi guhera saa moya n’iminota 45 (7:45pm), iyi kipe ikaba irimo n’amasura mashya barimo na Kami Kabange wabaye umukinnyi wahize abandi (MVP), uyu akaba yari asanzwe akinira REG BBC.

Kami Kabange wabaye MVP akinira REG BBC, na we ni umwe mu bo Patriots BBC izifashishaKami Kabange wabaye MVP akinira REG BBC, na we ni umwe mu bo Patriots BBC izifashisha

IPRC-South yo irimo gukora imyitozo kabiri ku munsi mu nzu y’imikino ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, aho mu gitondo ikora kuva saa mbiri n’igice kugeza saa ine n’igice (08:30-10:30) igasubira nyuma ya saa sita kuva saa kumi n’imwe kugeza saa moya (17:00-19:00).

APR BBC yo ikorera muri Petit Stade Amahoro buri munsi guhera saa kumi z’umugoroba.

Ijonjora ry’ibanze mu Karere ka gatanu (Zone 5) ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo rizabera muri Uganda kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 7 Ukwakira uyu mwaka.

Iryo rushanwa rizitabirwa n’amakipe 11 mu bagabo aturutse muri Tanzania, Kenya, Ethiopia, u Burundi, Uganda n’u Rwanda, mu gihe mu bagore hazitabira amakipe 9 arimo abiri yo mu Burundi, abiri ya Kenya, abiri ya Uganda, imwe y’u Rwanda, indi ya Tanzania n’indi yo muri Somalia.

Patriots BBC ni yo yatwaye igikombe cya Play OffsPatriots BBC ni yo yatwaye igikombe cya Play Offs

Urutonde rw’abakinnyi ba Patriots BBC bari gukora imyitozo:

1. Mugabe Aristide

2. Sagamba Sedar

3. Nkurunziza Chris Walter

4. Hagumintwari Steve

5. Hakizimana Lionel

6. Ishimwe Didier

7. Bukuru Joseph

8. Kamilindi Olivier

9. Kaje Elie

10. Ntagunduka Jean de Dieu

11. Kami kabange

IPRC-South ikorera imyitozo muri UR-HuyeIPRC-South ikorera imyitozo muri UR-Huye

Buri kipe yariyubatse mu buryo bwayo bwihariyeBuri kipe yariyubatse mu buryo bwayo bwihariye

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sylve

    Kuya 21-09-2017 saa 22:01'

    Namwe Mujye Muba Abanyamwuga,jye Si Nabatinya Kambabwireko Ntabunyamwuga Bubarimo,nonese Ayo Mavugurura Yarabatunguye? Mujye Mubanza Mubimenyeshe Abasomyi Kuko Nibo Mukorera,ikindise Gusaba Imbabazi Ntana Makuru Mufite Ubwobyo Bimaze Iki? Ubundise Mwabuze Amakuru.

  2. rsylve

    Kuya 21-09-2017 saa 18:09'

    murakoze kwisegura ariko nyine byaratubabaje pe. twizereko noneho tugiye kongera kubona service neza nkuko byari bisanzwe. best wishes


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru