RUHAGOYACU.com

Ingimbi z’u Rwanda zigaranzuye iza Madagascar muri Basketball

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yigaranzuye iya Madagascar muri shampiyona nyafurika, iyitsinda amanota 73-70 mu mukino wa mbere mu yo kwishyura mu matsinda.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga, u Rwanda rwakinnye umukino wa mbere wo kwishyura mu ijonjora ryo mu matsinda mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017).

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 16 iri mu birwa bya MauriceIkipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 iri mu birwa bya Maurice

Ingimbi z’u Rwanda zatangiye zikina n’iza Madagascar, ziranahirwa zitsinda amanota 73-70 mu gihe umukino ubanza wari wabahuje kuwa gatandatu w’iki cyumweru wari warangiye ari amanota 87-95.

Amakipe yombi yagiye muri uyu mukino akurikirana ku rutonde mu itsinda B barimo, aho u Rwanda rwari urwa nyuma n’amanota 3, Madagascar ikaruza imbere n’amanota 4 mu gihe Algeria yari iya kabiri n’amanota 5, Misiri ikariyobora n’amanota 6.

Agace ka mbere karangiye ari amanota u Rwanda ruri imbere ku manota 20-17, mu gace ka kabiri u Rwanda rurushaho kongera ikinyuranyo maze karangira ari 36-26.

Intsinzi y’u Rwanda yagizwemo uruhare cyane na Ngoga Elias Ernest wazamuye amanota, aho kugeza mu gace ka gatatu yashoboye gutsinda amanota 20, mu gihe Murengezi Brown Abuyassin we yashoboye gukora ‘rebounds zigera kuri 16’ agatanga n’imipira itatu ivamo amanota (assist).

u Rwanda ni wo mukino wa mbere rutsinze, bigarahgaza ko batangiye gutinyukau Rwanda ni wo mukino wa mbere rutsinze, bigarahgaza ko batangiye gutinyuka

Ibyo byafashije abo basore b’u Rwanda kuyobora agace ka gatatu aho batsinzemo amanota 20-19 ya Madagascar, bityo ako gace karanzwe cyane no kugendana mu manota karangira ari 56-45.

Mbere y’uko aya makipe agaruka mu kibuga avuye mu karuhuko(ht), ku ruhande rw’u Rwanda: Nkundwa Thierry amaze gutsinda amanota menshi (13) atanga assist imwe, Murengezi Brown afite rebounds nyinshi (11).

Icyakora ku ruhande rwa Madagascar, uwitwa Tsarafeno yagoye cyane abakinnyi b’u Rwanda, dore ko yatsinze amanota 8, anatanga imipira itanu yavuyemo amanota (assist) mu gihe Raharimanantoa we yari afite ‘rebounds 5’.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda bibukijwe ko urugamba ari nk'urundiMbere yo guhaguruka mu Rwanda bibukijwe ko urugamba ari nk’urundi

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru