RUHAGOYACU.com

IPRC-Kigali yugarijwe n’imvune yizeye kuzukira kuri Patiriots BBC ku munsi wa gatatu wa shampiyona

Ubwo shampiyona iza kuba ikomeza mu mpera z’Icyumweru Kuwa Gatanu Tariki 15 Ukuboza 2017 ku isaha ya saa mbili Zumugoroba (20h00) stade nto ya Remera ruzaba rwambikanye hagati ya IPRC-Kigali BBC na Patriots BBC mu gihe mbere yaho saa Kumi n’ebyiri (18h00’) Espoir izakina na UGB BBC.

Ikipe ya IPRC-Kigali ntabwo yari yatsinda umukino numwe muri ibiri bamaze gukina, iheruka gutsindwa na UGB amanota 78-75 dore yanatsinzwe umukino wayo wa mbere n’ikipe ya APR BBC kuri ubu iri ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw’agateganyo ifite amanota abiri mu gihe Patriots bazahura iri kumwanya wa Kabiri n’amanota yayo ane.

IPRC-Kigali ishobora gukina uyu mukino idafite bamwe mu nkingi za mwamba aribo Elvis Bisoma wagize ikibazo cy’imvune mu mikino ya Pre-season kuri ubu ukivurwa ndetse na Niyijimbere Guibert utarahabwa ibyangombwa n’ikipe yakiniraga y’i Burundi yitwa New Star ariko kandi Irutingabo Fiston na we wari utarakina umukino n’umwe wa shampiyona 2017-2018 kubera imvune yagiriye muri pre-season azaba yagarutse.

Kuwa Gatandatu kandi mu majyepfo y’u Rwanda ikipe ya IPRC-South kuri ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota ane izaba yakiriye ikipe ya REG BBC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota Abiri.

Imikino iteganijwe:

Kuwa Gatanu 15/12/2017

  • 18.00 Espoir BBC vs UGB(Amahoro)
  • 20.00 IPRC-Kigali vs Patriots BBC(Amahoro)

Kuwa Gatandatu 16/12/2017

  • 14.00 IPRC-South vs REG (Huye)

Ku Cyumweru 17/12/2017

  • 09.00 Rusizi vs REG(Rusizi)
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru