RUHAGOYACU.com

Irushanwa ry’intwari 2018: Espoir yatsinze APR BBC, U-18 itsinda umukino wa mbere [Amafoto]

Imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’intwari cya 2018 yakomeje kuri uyu wa Gatanu, igenda igana ku musozo aho yatangiye tariki 27 Mutarama ikaba iteganyijwe kurangira kuri icyi Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018. Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018 Espoir yatsinze ikipe ya APR amanota 63-47 naho mu bari n’abategarugori ikipe y’abangavu batarengeje imyaka 18 itsinda The Hoops Rwa amanota 63-60.

Ni mukino ikipe ya APR yatinze kwinjiramo kuko agace ka mbere k’umukino karangiye ikipe ya Espoir iri imbere ku manota 24-12 naho agace ka kabiri karangira Espoir ikomeje kuyobora ku manota 33-25. Agace ka Gatatu nako Espoir yakomeje kuyobora umukino igasoza iri imbere ku manota 47-33 byaje no gukomeza gutyo Espoir itsinze umukino ku manota 63-47.

APR BBC ntiyahiriwe kuri uyu wa GatanuAPR BBC ntiyahiriwe kuri uyu wa Gatanu
Bagerageje uburyo bushoboka ariko gushyira umupira mu nkangara bikaba ibindiBagerageje uburyo bushoboka ariko gushyira umupira mu nkangara bikaba ibindi
Mbanze Brian ahanganye na Armel,Gatoto Regis areba uko birangiraMbanze Brian ahanganye na Armel,Gatoto Regis areba uko birangira
Espoir BBC yihagazeho kuri uyu mugorobaEspoir BBC yihagazeho kuri uyu mugoroba

Itsinzi Espoir yabonye yayihaye guhita inganya manota n’ikipe ya Patriots kuko nayo yahise igira amanota 5 ni mu gihe kndi amakipe yombi asigaje umukino umwe umwe kuko bamaze gukina imikino itatu. Ikipe ya REG niyo izikurikira ifite amanota 4 ikaba iyanganya n’ikipe ya APR BBC nubwo ikipe ya REG BBC yo igisigaje imikino ibiri yo gukina, ikipe ya IPRC-South ifite amanota 3.


Abasifuzi b'umukino basuhuzanyaAbasifuzi b’umukino basuhuzanya
Sangwe Armel agerageza gushota umupira, Brian asa n'uwitambikaSangwe Armel agerageza gushota umupira, Brian asa n’uwitambika


Niyonkuru Pascal atsindana FabriceNiyonkuru Pascal atsindana Fabrice
Espoir BBC yabonye intsinzi yari ikeneweEspoir BBC yabonye intsinzi yari ikenewe

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18 yatsinze The Hoops RWA amanota 63-60 mu mukino abakinnyi ku mpande zombi basa naho bamenyeranye kuko abana benshi bakina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18 n’ubundi bari basanzwe ari abakinnyi ba The Hoops Rwanda.

Butera Faith agerageza gutsinda amanota nyuma yo kugora abakinnyi ba The HoopsButera Faith agerageza gutsinda amanota nyuma yo kugora abakinnyi ba The Hoops
Butera Hope ashimirwa na Philomene nyuma yo gutsindira ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18Butera Hope ashimirwa na Philomene nyuma yo gutsindira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18
Sarah wa U-18 na Yvette wa The Hoops bigaragaje muri uyu mukinoSarah wa U-18 na Yvette wa The Hoops bigaragaje muri uyu mukino

Agace ka mbere ku mukino karangiye amakipe yombi anganya amanota 13-13 ariko mu gace ka kabiri ikipe y’abangavu batarengeje imyaka 18 bari imbere ku manota 31-23. Agace ka Gatatu ku mukino karangiye ikipe y’abatarengeje imyaka 18 bakomeje kuyobora ku manota 42-41 byaje no gukomeza kugeza agace ka kane ari nako ka nyuma ku mukino karangiye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 batsinze ku manota 63-60.

Aha ikipe y’abakobwa ya IPRC-South niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 4 ikaba iyanganya n’ikipe ya APR na The Hoops RW nayo ifite amanota 4 mu gihe ubumwe bufite amanota 3 nabo bakaba banganya n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 nayo ifite amanota 3.

Abasifuzi b'umukino bajya inama....Abasifuzi b’umukino bajya inama....
Dukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda TwifuzaDukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda Twifuza
The Hoops bari bizeye kwitwara neza, ariko ntibyakundaThe Hoops bari bizeye kwitwara neza, ariko ntibyakunda
Emmerance yitegura gutera umupira... Emelyse yacungiraga hafi FaustineEmmerance yitegura gutera umupira... Emelyse yacungiraga hafi Faustine


Uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatanu; 2/2/2018

  • U-18:63-60 The Hoops RW
  • Espoir BBC 63-47 APR BBC

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu; 3/2/2018

Abagore

  • 13:00:APR WBBC vs NTU18
  • 15:00:The Hoops RW vs IPRC-South WBBC

Abagabo

  • 17:00: IPRC-South BBC vs REG BBC

Imikino ya nyuma

Ku Cyumweru; 4/2/2018

  • 10:00: NTU-18 vs Ubumwe WBBC
  • 14:00: Espoir BBC vs IPRC-South
  • 16:00: IPRC-South (Women) vs APR (Women)
  • 18:00: REG BBC vs Patriots BBC


Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru