RUHAGOYACU.com

Misiri yagereye u Rwanda mu gatebo yagereyemo Madagascar

Mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Championship 2017), Misiri yagereye u Rwanda mu gatebo yageremo Madagascar ruba rutsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya mu iryo rushanwa.

Uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga ni umunsi wa kabiri w’igikombe cya Afurika cya Basketball mu batarengeje imyaka 16, aho u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa kabiri, ukurikira uwa mbere rwatsinzwemo na Algeria ku manota 61-39.

Ni umukino ingimbi z’u Rwanda zajyanyempo icyizere gike hagendewe ku byavuye mu mikino ya mbere ku makipe yombi, kuko Misiri yari yatsinze Madagascar ku manota 117-63.

Agace ka mbere (Q1) karangiye ari amanota 9-31, aka kabiri (Q2) bisa n’aho abo basore ba Mutokambali Moise bagerageje kwinyara mu isunzu, maze karangira ari amanota 15-20, ariko aka gatatu (Q3) ko kabaguye nabi cyane, karangira ari 6-25, bagerageza kwiyandayanda mu ka kane (Q4) ko karangira ari 15-25, bituma umukino wose bawutsindwa amanota 45-101.

Izo ngimbi z’u Rwanda zisigaje umukino umwe, uzazihuza n’iza Madagascar kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga, kuwutsindwa bikazatuma rusoreza ku mwanya wa nyuma n’amanota 3, rwatsinda rukaba rwaba urwa gatatu n’amanota 4, mu gihe Misiri yo igikomeje kuyobora iryo tsinda rya B n’amanota 4 mu mikino ibiri.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 17-07-2017 saa 19:13'

    NAMBAJIMANA PHOCAS


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru