RUHAGOYACU.com

Misiri yongeye gusubira u Rwanda muri FIBA U16 African Basketball

Nyuma yo gutsindwa amanota 45-101 mu mukino ubanza, Ingimbi z’u Rwanda zongeye gutsindwa na Misiri amanota 82-42 mu mukino wo kwishyura mu irushanwa nyafurika rya Basketball ry’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Basketball).

Wari umukino ukomeye ariko wanagaragaje ko abana b’abanyarwanda bamaze gutinyuka, kuko n’ubwo amanota batsinze mu mukino ubanza batabashije kuyagezaho mu wo kwishyura, babashije kugarira neza bituma Misiri itageza ku manota yari yabatsinze mu mukino ubanza.

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 16 iri mu birwa bya MauriceIkipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 iri mu birwa bya Maurice

Agace ka mbere kawo katonze izo ngimbi z’u Rwanda cyane kuko zagatsinzwemo amanota 32 mu gihe zo zashoboye gutsinda 10 gusa. Icyakora mu gace ka kabiri k’umukino ko abo basore b’u Rwanda binyaye mu isunzu, basa n’aho batinyutse bagenzi babo badahuje ibara ry’uruhu, maze bahita batsinda amanota 11-10, ariko Misiri ikomeza kuyobora umukino imbere y’u Rwanda n’amanota 42-24.

Mu gace ka gatatu Misiri yagarutse itarwiyambitse, isya itanzitse maze itsinda u Rwanda amanota 17-10, bituma ako gace karangira ari amanota 59-34, byahise bishyira abanyarwanda ku gitutu mu gace ka kane, Abarabu bagastindamo amanota 23 kuri 18, bituma umukino urangira Misiri itsinze u Rwanda amanota 82-42.

u Rwanda ni wo mukino wa mbere rutsinze, bigarahgaza ko batangiye gutinyukau Rwanda ni wo mukino wa mbere rutsinze, bigarahgaza ko batangiye gutinyuka

Kuri uyu wa gatatu u Rwanda ni bwo ruri bube rusoza imikino yarwo mu itsinda, ari na bwo rushobora guhita rusezererwa nib anta mikino yo guhatanira imyanya iteganyijwe.

Baraba bakina na Algeria yabatangije nabi irushanwa, uyu mukino ukaba uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda n’igice (3:30pm) ku Isaha ya Kigali.

Mu itsinda rya B u Rwanda ruherereyemo rufite amanota 6 mu mikino itanu rumaze gukina, aho rwatsinzwe imikino ine rugatsinda umwe, mu gihe iri tsinda riyobowe na Misiri ifite amanota yose uko ari 10.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 19-07-2017 saa 12:40'

    Simbona se bwambere rwaratsinzwe 45 -101 yarwo ,ubwo se icyo cyinyuranyo ntigihagije Ku ikipe y’Urwanda ra!!!!!??????


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru