RUHAGOYACU.com

Muri kamarampaka, APR WBBC yasezereye The Hoops muri ‘Play Offs’

APR BBC yabonye itike yo guhatanira igikombe cy’imikino ya nyuma (Play Offs) na IPRC-South mu bari n’abategarugori, nyuma yo gusezerera The Hoops Rwa mu mukino wa gatatu wa ½ ari na wo ufatwa nka kamarampaka.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, IPRC-South yatsinze Ubumwe BBC imikino ibiri ikurikiranye, ihita ibona itike yo kujya ku mukino wa nyuma.

APR WBBC yo si ko byayigendekeye, kuko yatsinze The Hoops mu mukino wa mbere, ariko iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato biga mu mashuri yisumbuye ihita yishyura nay o itsinda umukino umwe, biba ngombwa ko hitabazwa umukino wa gatatu ari na wo kamarampaka.

APR WBBC yari yatsinzwe na The Hoops mu mikino wa kabiri wa Play OffsAPR WBBC yari yatsinzwe na The Hoops mu mikino wa kabiri wa Play Offs

Uwo ni wo wakinwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga guhera saa cyenda z’igicamunsi, APR ibasha kwegukana intsinzi ku manota 56-39.

Agace ka mbere (1st QT) karangiye APR ari yo iri imbere n’amanota 09-06, ikomereza ku muvuduko yariho maze bituma agace ka kabiri (2nd QT) na ko igatsindamo amanita 13-8. Icyo kinyuranyo cy’amanota 8 mu gice cya mbere cyakanguye abakinnyi ba The Hoops, maze babasha gutsinda amanita 14-16 mu gace ka gatatu (3rd QT), uretse ko bishobora kuba byabasabye imbaraga nyinshi ku buryo byabateye umunaniro, ugatuma batsindwa amanita 19-9 mu gace ka nyuma, bityo umukino ugahita urangira ari amanota 56-39.

APR WBBC yabaye iya mbere muri shampiyona yakinaga na The Hoops Rwa yabaye iya kaneAPR WBBC yabaye iya mbere muri shampiyona yakinaga na The Hoops Rwa yabaye iya kane

APR BBC na IPRC-South zizahurira mu mikino ya nyuma (Finals), aho zizakina imikino ibiri, hagira iyitsinda yombi yikurikiranya igahita yegukana igikombe, n’aho imwe n’itsinda umwe indi igatsinda undi, hazifashishwa umukino wa gatatu wa kamarampaka.

Mu bahungu ho, Patriots BBC yasezereye IPRC-Kigali izahura na REG BBC yasezereye Espoir BBC, imikino ya nyuma yose ikaba iteganyijwe kuwa 14 Nyakanga hakinwa iya mbere, iya kabiri yo igakinwa kuwa 15, byaba ngombwa ko hakinwa umukino wa gatatu wo ugakinwa kuwa 16 Nyakanga, iyo ikazaba ibangikanye n’iyo guhatanira umwanya wa 3.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru