RUHAGOYACU.com

NBA: Los Angeles Lakers yabitse numero zambarwaga na Kobe Bryant mu rwego rwo kumuha icyubahiro

Numero 8 na 24 zambarwaga n’umukinnyi Kobe Bryant ubwo yakiniraga iki ya Los Angeles Lakers kuri ubu zamazwe gushyirwa mu bu biko bw’imyenda y’abakinnyi b’indashyikirwa ba Lakers (Staples Center wall) nka numero zitazigera zongera kwambarwa n’abandi bakinnyi muri Lakers.

Ibi bikaba byakozwe ku mu garagaro ubwo igice cya mbere cy’umukino wahuzaga Los Angeles Lakers na Golden State Worriors wakinwe kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukuboza 2017,maze Worriors igatsinda Lakers amanota 116-114.

Kobe Brayant nyuma yo kwinjira ahabitswe iyi myambaro yanditseho numero yambaraga ndetse n’abagenzi be yatangaje ko bimushimije ndetse ko anyuzwe no kuba yajyanyeyo n’umuryango we ko ahimishijwe no kuba ari umubyeyi w’umugabo, ati: ”Ndishimye, nyuzwe no kuza hano ndi kumwe n’umuryango wanjye.Ni ibyishimo nk’umubyeyi w’umugabo kuzana hano n’umuryango wanjye nabo bakabona ibi.” -Kobe

Ikipe ya LA Lakers yabitse numero 8 na 24 zambarwaga na Kobe Bryant Ikipe ya LA Lakers yabitse numero 8 na 24 zambarwaga na Kobe Bryant
Kobe Bryant yambaye numero 8 na numero 24 mu myaka 20 yakiniye LA LakersKobe Bryant yambaye numero 8 na numero 24 mu myaka 20 yakiniye LA Lakers
Kobe Bryant yari yazanye n'umuryango weKobe Bryant yari yazanye n’umuryango we

Mu myaka 20 Kobe Bryant yakiniye ikipe ya Lakers yambara numero 8 yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bya shampiyona ya Basketball muri Amerika bitatu naho ubwo yambaraga 24 batwara bibiri mbere yuko ahagarika gukina uyu mukino wa basketball mu mwaka wa 2016.

Nta kinyuranyo kinini kiri mu manota yatsinze yambara numero 8 nayo yatsinze yambara 24 kuko ubwo yambaraga numero 8 yatsinze amanota 16,777 naho yambara 24 atsinda amanota 16,866.

Bianka, umwana wa Kobe Bryant yujuje umwaka umwe uku kweziBianka, umwana wa Kobe Bryant yujuje umwaka umwe uku kwezi
Byari ibirori muri iki gitondo cy'uyu munsiByari ibirori muri iki gitondo cy’uyu munsi
Hanze harangaga igikorwa nyir'izinaHanze harangaga igikorwa nyir’izina

Kobe Brayant niwe mukinnyi wa mbere washoboye gukinira ikipe imwe yonyine kuva atangiye gukina kugeza abihagaritse kuko imyaka 20 yamaze akina Baketball ntayindi kipe yakiniye itari Los Angeles Lakers akaba kandi ariwe mukinnyi watsinze amanota menshi muri Lakers kugeza ubu ubwo yatsindaga amanota 81 wenyine mu mukino umwe.

Kobe Bryant yasezeranye ibigwi muri shampiyona ya NBAKobe Bryant yasezeranye ibigwi muri shampiyona ya NBA

Kobe Bryant kuri ubu ufite imyaka 39 y’amavuko abaye umukinnyi wa cumi muri Lakers wahagaritse gukina akaba abikiwe numero yambaraga nyuma ya; Wilt Chamberlain wambaraga 13, Elgin Baylor wambaraga 22, Gail Goodrich wambaraga 25, Magic Johnson wambaraga 32, Kareem Abdul-Jabbar wambaraga 33, Shaquille O’neal wambaraga 34, James Worthy wambaraga 42, Jerry West wambaraga 44, na Jamaal Wilkes wambaraga 52.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru