RUHAGOYACU.com

Patriots BBC yegukanye igikombe, Kami Kabange na ‘Dumi’ batorwa nk’abakinnyi b’umwaka

Ikipe ya Patriots BBC ni yo yegukanye igikombe cya Play Offs ihigitse REG BBC, Kami Kabange atorwa nk’umukinnyi w’umwaka (MVP) mu bagabo n’aho Kantore Sandra bita ‘Dumi’ (Do Me) wa APR Women BBC atorwa nka MVP mu bari n’abategarugori.

Iyi mpera y’icyumweru yari iyo gusoza umwaka w’imikino muri Basketball, ahakinwaga imikino ya nyuma ya Play Offs, yasize hamenyekanye nyirigikombe n’uko abandi bakurikirana, ndetse n’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi bahita bagororerwa.

Mugabe Arstide, Kapiteni wa Patriots BBC ashyikirizwa igikombe ikipe ye yegukanye Mugabe Arstide, Kapiteni wa Patriots BBC ashyikirizwa igikombe ikipe ye yegukanye

Ku ikubitiro, APR BBC y’abari n’abategarugori ni yo yabanje gusobanura neza ko ari yo ikwiye igikombe, ubwo yatsindaga IPRC-South amanota 68-66, uyu ukaba wari umukino wa kane, ari na wo wabaye uwa gatatu iyo kipe y’ingabo z’igihugu itsinze, ibyo bikaba ari byo byatumye ihita yegukana igikombe.

Uwo munsi Patriots BBC yo yihagazeho ndetse yongerera akazi REG BBC, nyuma yo kuyitsinda amanota 74-64 mu mukino wa gatatu, icyakora ukaba wari uwa kabiri iyo kipe itsinze mu mikino ya nyuma ya Play Offs.

Dumi (wambaye agakabutura) ni we MVP mu bari n'abategarugoriDumi (wambaye agakabutura) ni we MVP mu bari n’abategarugori

Byatumye hitabazwa umukino wa kane wakinwe mu gicuku cyo kuwa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga, aho byari byitezwe ko REG BBC yakwinyara mu isunzu, igatsinda Patriots BBC, ariko si ko byagenze.

Patriots BBC yahise itsinda REG BBC amanota 56-52, iba iyitsinze bwa gatatu ndetse ihita yegukana igikombe cya Play Offs mu gihe iyo kipe y’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi ari yo yari yaregukanye igikombe cya shampiyona.

Patriots BBC yari yarahize kwegukana iki gikombe kuva imikino ya Play Offs ijya gutangira Patriots BBC yari yarahize kwegukana iki gikombe kuva imikino ya Play Offs ijya gutangira

Abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi:

Abari n’abategarugori:

Ikipe y’umwaka:

1- KANTORE SANDRA (APR Women)
2- CHLOE Rothman (UBUMWE BBC)
3- URWIBUTSO Nicole (UR-Huye)
4- BUTERA Hope (The HOOPS Rwa)
5- UMUGWANEZA Charlotte (APR Women)

Uwatsinze amanota menshi (TOP SCORER):

Urwibutso Nicole (UR-Huye BBC) yatsinze amanota 169

Umukinnyi ukiri muto wahize abandi (Most Improved Young Player):

Butera Hope (THE HOOPS Rwa)

Umukinnyi w’umwaka (MVP 2016-17)

Kantore Sandra ‘Dumi’

Kami Kabange ni we MVPKami Kabange ni we MVP

Abagabo:

Ikipe y’umwaka:

1- Mugabe Aristide (PATRIOTS BBC)
2- Mukengerwa Benjamin (REG BBC)
3- Ndizeye Dieudonné (IPRC-Kigali BBC)
4- Shyaka Olivier (ESPOIR BBC)
5- Kami Kabange (REG BBC)

Uwatsinze amanota menshi (TOP SCORER):

Shyaka Olivier (ESPOIR BBC) yatsinze amanota 359

Umukinnyi ukiri muto wahize abandi (Most Improved Young Player):

Sangwa Armel (ESPOIR BBC)

Umukinnyi w’umwaka (MVP 2016-17):

Kami Kabange (REG BBC)

Mukengerwa Benjamin na we yiyerekanye ku rwego rwo hejuru n'ubwo bitabujije Patriots kubatsindaMukengerwa Benjamin na we yiyerekanye ku rwego rwo hejuru n’ubwo bitabujije Patriots kubatsinda

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru