RUHAGOYACU.com

Patriots yageze ku mukino wa nyuma muri Zone V itsinze Betway Power

Nk’uko n’ubundi irushanwa ryatangiye iri mu makipe abiri ahabwa amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’amakipe yo mu karere ka gatanu rikomeje kubera i Kampala muri Uganda, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma itsinze Betway Power amanota 82 kuri 74.

Agace ka mbere k’umukino karangiye Patriots iri imbere n’amanota 18 ku 10 y’iyi kipe yo muri Uganda, mu gihe aka kabiri Pariots yari ikiyoboye n’amanota 35 kuri 32.

Betway ntiyashoboye gukomeza kwihagararaho imbere ya Patriots irimo gukina iri rushanwa ku nshuro ya kabiri, agace ka gatatu karangira hajemo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (57- 48) mu gihe umukino wose warangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota umunani (82- 74).

Patriots isanze ku mukino wa nyuma City Oilers nayo yo muri Uganda, bari kumwe mu itsinda A, aho uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

City Oilers yatsinze KPA yo muri Kenya amanota 73-65 mu mukino wa 1/2 wabanje kuri uyu wa Gatanu i Lugogo.

Ikipe izegukana igikombe izahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika izabera i Rades muri Tunisia mu Ukuboza uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru