RUHAGOYACU.com

Patriots yahangamuriye REG BBC muri Petit Stade yuzuye, Espoir BBC ikomeza kugana ahabi

Mu mukino wari witezwe na benshi kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Patriots BBC yatunguranye itsinda REG BBC amanota 75 kuri 60 mu gihe ikipe ya IPRC- Kigali yatsinze Espoir BBC amanota 70 kuri 58.

REG BBC ifite igikombe giheruka cya shampiyona ndetse yaniyubatse mu buryo bwose bushoboka, yahabwaga amahirwe mbere y’uyu mukino ndetse niyo yabanje kugeza umupira mu nkangara, batsinda amanota abiri mbere y’uko ikipe ya Patriots yarimo n’abakinnyi babiri yaguze hanze; Michael Makiadi na Kasongo Junior ibatsnda amanota 18 batarongera gushyira umupira mu nkangara ndetse agace ka mbere k’umukino karangira Patriots iri imbere n’amanota 22 kuri 6 ya REG BBC.

REG yatangiye itsinda ariko iheruka irangiza agace ka mbere ifite amanota atandatu gusaREG yatangiye itsinda ariko iheruka irangiza agace ka mbere ifite amanota atandatu gusa
Makiadi (15) na Junior (55) batangiye gukinira Patriots, ndetse bayifasha kubona intsinziMakiadi (15) na Junior (55) batangiye gukinira Patriots, ndetse bayifasha kubona intsinzi
Aba basusurukije abafana hagati mu mukino Aba basusurukije abafana hagati mu mukino

Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Hakizimana Lionel mu gace ka kabiri k’umukino, Patriots yabonye amanota 11 arimo icyenda y’uyu mukinnyi maze ikinyurango kigera ku manota 23 ubwo REG yari agifite amanota 10, gusa mu minota irindwi yari isigaye babasha kubyitwaramo neza babifashijwemo n’abakinnyi nka Nshobozwabyosenumukiza agace ka kabiri k’umukino karangira hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota umunani (30-38).

Agace ka gatatu kagaragaje ubushobozi bw’ikipe ya Patriots BBC yongeye kuzamura ikinyuranyo kigera ku manota 16, nubwo REG ibifashijwemo na Shyaka Olivier yongeye kukigabanya kikaba amanota 13 mbere y’uko agace ka gatatu karangira ku manota 61 ya Patriots kuri 44 ya REG BBC.

Hakizimana Lionel yakinnye igihe gito ariko afasha ikipe kwitwara neza. Kami Kabange ari mu batahiriwe n'uyu munsiHakizimana Lionel yakinnye igihe gito ariko afasha ikipe kwitwara neza. Kami Kabange ari mu batahiriwe n’uyu munsi

Patriots bihagazeho bakinira inyuma mu gace ka nyuma karangiye batsinze amanota 14 kuri 16 ya REG ndetse begukana intsinzi y’umukino ku manota 75 kuri 60.

Uyu akaba ariwo mukino wa mbere ikipe ya REG itsinzwe muri itanu imaze gukina uyu mwaka mu gihe Patriots yo yatakaje umukino yatsinzwemo na IPRC- Kigali.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu ndetse ugatangira mbere saa 18:00, ikipe ya IPRC- Kigali yatsinze Espoir BBC amanota 70 kuri 58.

Abafana bari bakubise buzuye muri Petit Stade kuri uyu wa GatanuAbafana bari bakubise buzuye muri Petit Stade kuri uyu wa Gatanu

Espoir yayoboye uduce dutatu tw’uyu mukino ku manota 15-11, 14-14, 20-19, igera ku manota 55 iyagumaho, maze ubwo haburaga iminota itanu n’amasegonda 22 ngo agace ka kane karangire, IPRC- Kigali irayizamukana baranganya mbere y’uko iyisigaho amanota abiri yaje kwiyongera maze hajyamo ikinyuranyo cy’amanota 11 mu gihe haburaga umunota umwe n’amasegonda atanu, Espoir batarongera kureba mu nkangara ndetse batakaza umukino ku manota 70 kuri 58.

Espoir BBC yayoboye umukino igeze ku manota 55, barayizamukana ndetse bayitambukahoEspoir BBC yayoboye umukino igeze ku manota 55, barayizamukana ndetse bayitambukaho


Imikino yabaye kuri uyu wa Gatanu:

  • IPRC- Kigali 70-58 Espoir BBC
  • REG BBC 60-75 Patriots BBC
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru