RUHAGOYACU.com

Patriots yakosoye abanya-Ethiopie, APR itangira itsindwa

Amakipe hagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu iri kubera muri Uganda, ntabwo yatangiye ku buryo bumwe muri iri rushanwa, aho Patriots yatangiranye intsinzi mu gihe APR yakosowe n’Abagande.

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka, ni yo yahagarariye u Rwanda mu bagore muri iyi mikino yatangiye uyu munsi.

Ikipe ya APR ifite inzira ndende kugira ngo yegukane iri rushanwa ry'uyu mwakaIkipe ya APR ifite inzira ndende kugira ngo yegukane iri rushanwa ry’uyu mwaka
Abakobwa ba APR batsinzwe n'Abagande muri uyu mukino batigeze bayobora na rimweAbakobwa ba APR batsinzwe n’Abagande muri uyu mukino batigeze bayobora na rimwe

Iyi kipe y’umutoza Mbazumutima Charles, ntabwo yatangiye neza irushanwa mu mukino wa mbere yahuriragamo na KCCA yo muri Uganda, kuko yatsinzwe agace ka mbere ku manota 16-14, aka kabiri karangira na bwo iri inyuma ku manota 25-22 biza no kurangira itsinzwe umukino wose ku manota 57-44.

APR BBC y ‘abagore izongera gukina kuri uyu wa kabiri ihura na Don Bosco yo muri Tanzania.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Patriots na yo ihagarariye u Rwanda mu bagabo, yo yinjiye mu irushanwa neza inyagira Hawasa City yo muri Ethiopie ku manota 110-43.

Kami Kabangu na Steven Hagumintwari batsinze amanota 20 buri umwe muri uyu mukino, mu gihe Olivier Shyaka na Lionel Hakizimana baza ku mwanya wa kabiri n’amanota 16.

Patriots yagendaraga ku bakinnyi nka Kami bamenyereye rino rushanwaPatriots yagendaraga ku bakinnyi nka Kami bamenyereye rino rushanwa
Patriots yagaragaje ko hari urundi rwego iriho mu karerePatriots yagaragaje ko hari urundi rwego iriho mu karere

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gasore

    Kuya 2-10-2017 saa 09:12'

    Ahubwo iyo kipe irakomeye. Ndabona yakinnye n’ikipe y’igihugu ya basketball.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru