RUHAGOYACU.com

Patriots yasatiriye REG nyuma yo gutsinda APR BBC, Kalim ati: "Abakinnyi ntibaramenyerana"

Mu mukino wabimburiye iyindi yose y’umunsi wa cyenda wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda izaba mu mpera z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Patriots ikomeje kuba mu bihe byiza yatsinze APR BBC amanota 65-52 biyifasha gusatira REG BBC iri ku mwanya wa mbere.

Amakipe yombi yaje gukina uyu mukino buri imwe yarakataje umukino umwe mu mikino bari bamaze gukina, aho gutsinda ku mpande zombi hari byinshi byari kuba bivuze ku mwanya ikipe yakwisangaho nyuma y’umukino.

APR BBC na Ptariots zaje gukina uyu mukino buri kipe yaratsinzwe inshuro imweAPR BBC na Ptariots zaje gukina uyu mukino buri kipe yaratsinzwe inshuro imwe
Patriots yatangiye irusha cyane APR BBCPatriots yatangiye irusha cyane APR BBC

Patriots yatangiye neza muri uyu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera, itsinda agace ka mbere ku manota 21-14. Nubwo mu minota ibanza y’agace ka kabiri nta kipe yigeze ibonamo inota, APR BBC baje kwisubiraho, biharira agace ka kabiri babonyemo amanota arindwi, Patriots imaze kubonamo atatu gusa, ndetse ubwo hari hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota atatu gusa, Patriots ibifashijwemo na Sagamba Sedar na Mugabe Aristide yaje kongera ikinyuranyo maze bajya kuruhuka ari amanota 34 kuri 24.

Agace ka gatatu nta tandukaniro rinini ryagaragayemo ugereranyije na tubiri twabanje kuko nako kihariwe na Patriots yatsinzemo amanota 16 kuri 12 ya APR BBC, mu gihe Mbanze Brian watsinze amanota 11 muri uyu mukino, yafashije APR kuyobora agace ka nyuma n’amanota 16 kuri 15 ya Patriots, gusa birangira batakaje umukino ku manota 65 kuri 52.

Mugabe Aristide na Sedar Sagamba ni bamwe mu bitwaye neza ku ruhande rwa PatriotsMugabe Aristide na Sedar Sagamba ni bamwe mu bitwaye neza ku ruhande rwa Patriots


Patriots ikomeje kwitwara neza nubwo yasitaye imbere ya IPRC Kigali BBCPatriots ikomeje kwitwara neza nubwo yasitaye imbere ya IPRC Kigali BBC

Nyuma y’umukino, umutoza w’ikipe ya Patriots BBC; Henry Mwinuka yatangaje ko mu biri kubafasha kwitwara neza harimo ibihe byiza abakinnyi be barimo ndetse anagaruka ku bakinnyi bashya batangiye gukina mu cyumweru gishize (Kasongo na Makiadi) yavuze ko hari byinshi bongeye mu ikipe.

Ku ruhande rw’umutoza wa APR BBC; Aime Kalim Nkusi yatangaje ko mu byatumye ikipe ye itakaza nanone harimo kuba abakinnyi be bataramenyerana, ariko yizeye ko uko imikino igenda yegera imbere cyane mu mikino yo kwishyura bazaba bari ku rwego rwo kwitara neza.

Kami Kabange wa REG BBC yaje kureba uyu mukinoKami Kabange wa REG BBC yaje kureba uyu mukino
Hakizimana Lionel ntiyakiniye Patriots kuri uyu wa Gatanu kubera imvune afite, gusa yari yaje gushyigikira bagenzi beHakizimana Lionel ntiyakiniye Patriots kuri uyu wa Gatanu kubera imvune afite, gusa yari yaje gushyigikira bagenzi be
Henry Mwinuka yavuze ko ikipe ye iri kwitwara neza kubera ibihe byiza abakinnyi be barimoHenry Mwinuka yavuze ko ikipe ye iri kwitwara neza kubera ibihe byiza abakinnyi be barimo

Gutsinda uyu mukino byahesheje Patriots kugira amanota icyenda inganya na REG BBC ya mbere (zombi zimaze gukina imikino itanu).

Gahunda y’umunsi wa 9 wa shampiyona ya Basketbal N’UKO BATSINDANYEl

Kuwa Gatanu

FT: PATRIOTS 65-52 APR

1st:21-14
2nd:13-10
3rd:16-12
4th:15-16


Abatsinze amanota menshi mu mukino:
KASONGO Junior (Patriots) amanota 16, MUGABE Aristide (Patriots) 11, na MBANZE Brian (APR) 11 .

Kuwa Gatandatu

  • Espoir BBC 95-52 Rusizi BBC
  • UGB 58-75 IPRC South BBC

Ku Cyumweru

  • UGB 79-60 Rusizi BBC
  • APR BBC 80-71 IPRC South BBC

Uko kugeza ubu bakurikirana (n’imikino bamaze gukina) (amanota bazigamye)

  1. REG BBC 9 (5) (105)
  2. Patriots BBC 9 (5) (54)
  3. Espoir BBC 8 (6) (33)
  4. IPRC South BBC 8 (5) (25)
  5. APR BBC 8 (5) (-1)
  6. UGB BBC 8 (6) (-86)
  7. IPRC Kigali BBC 6 (4) (9)
  8. Rusizi BBC 4 (4) (-145)


Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru