RUHAGOYACU.com

Patriots yihanije ABC muri 1/4, APR ikura amaso ku gikombe

Ku munsi wa kane w’irushanwa ry’amakipe mu mikino y’akarere ka gatanu ikomeje kubera i Kampala muri Uganda mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda yageze muri 1/2, isezereye ABC yo muri Tanzania ku manota 68 kuri 50.

Nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda rya mbere bari ku mwanya wa kabiri, Patriots ihagarariye u Rwanda mu bagabo ndetse iri no mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro yayo ya kabiri iryitabira, yagarutse mu kibuga kuri uyu wa Kane ihura na ABC yo muri Tanzania yo yarangije ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya kabiri.

Patriots yari ifite intwaro zayo zose, zirimo na Hamza Ruhezamihigo wayikiniraga umukino wa kabiri, yitwaye neza itsinda umukino ku manota 68 kuri 50, arimo atatu y’uyu mukinnyi wakinaga muri Canada.

Kami Kabange na Nkurunziza Walter ba Patriots, buri umwe yatsinze amanota 11 muri uyu mukino naho Hakizimana Lionel atsindamo amanota 10. Mgaza Cornelius Gabriel wa ABC ni we watsinze amanota menshi, 12.

Muri 1/2 kizakinwa guhera kuri uyu wa Gatanu, Patriots barakina na Betway Power yo muri Kenya itaratsindwa na rimwe kugeza ubu, iyi ikaba yasezereye Hawassa City yo muri Ethiopia muri 1/4.

APR BBC yakuye amaso ku gikombe

Mu mukino wayo wa gatanu muri iri rushanwa, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinzwe umukino wa kane wayihuje na Uganda Christian University (UCU) amanota 88 kuri 50, bishyira iherezo ku mahirwe ayari yo yose yo kwegukana igikombe.

Judith na Racheal ba UCU bitwaye neza mu mukino batsinda amanota 19 na 18 naho Umugwaneza Charlotte wa APR atsinda amanota 13.

APR BBC irasoza imikino yayo kuri uyu wa Gatanu ihura na Horseed guhera saa Sita za Kigali.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru