RUHAGOYACU.com

Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’u Rwanda; Nyakubahwa Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe n’umuryango udaharanira inyungu wa Giants of Africa washinzwe na Masai Ujiri.

Masai Ujiri usanzwe ari n’umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors, hamwe n’abo bakorana, ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru, aho yitabiriye ibikorwa bya Giants of Africa.

Uyu muryango udaharanira inyungu, wiyemeje kuzamura imibereho y’abana muri Afurika, binyuze mu mukino wa Basketball, ukaba warasannye ikibuga cya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashimiye Giants of Africa n'umuyobozi wayo ku bikorwa by'indashyikirwa bakoraPerezida Kagame yashimiye Giants of Africa n’umuyobozi wayo ku bikorwa by’indashyikirwa bakora

Ubwo yatahaga ku mugaragaro iki kibuga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rufite impano nyinshi ariko zidashobora kugaragara igihe rutabonye amahirwe yo kwigaragaza.

"Urubyiruko rwa Afurika rufite impano nyinshi zidashobora kugaragara nta mahirwe rubonye nk’aya mwaruhaye.’’- Perezida Kagame ubwo yatahaga kumugaragaro ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo.

Giants of Africa basannye ikibuga cya Club RafikiGiants of Africa basannye ikibuga cya Club Rafiki

Uretse u Rwanda, Giants of Africa bakorera kandi muri Uganda, Kenya, Nigeria, Ivory Coast na Senegal, aho bazagira umwanya wo gusura urubyiruko rubarizwa muri ibi bihugu muri uku kwezi kwa munani.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nkurunziza Emmanuel

    Kuya 11-08-2017 saa 04:42'

    Nibyiza APR FC twabonye Rutahizamu twari dukeneye,ariko mugihe tubonye amahirwe yogukina mu’ikipa nka vita club twiyapfusha ubusa hariya n’inzira ikuganisha kumugabane w’iburayi,nahose abanyarwanda tuzagerahe tutagira abakinnyi babigize umwuga?ntitwigira no kubaturanyi?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru