RUHAGOYACU.com

Pre-season :APR BBC ibifashijwemo n’abakinnyi bashya yatsinze Patriots biyihesha gusoza imikino yo mu matsinda iyoboye.

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017,Ikipe y’abagabo ya APR BBC ibifashijwemo na Mbanze Birian na Iyakaremye Emmanuel yatsinze ikipe ya Patriots BBC amanota 76-69 mu mukino wa nyuma wo mu matsinda mu mikino ya Pre-season,byatumye APR igera muri kimwe cya kabiri iyoboye itsinda rya mbere. Umukino wabereye muri sitade nto ya Remera.

Patriots yegukanye agace ka mbere ku manota 22-18,ari nako APR nayo tyatsinze aka kabiri ku manota 16-9, Patriots yongera kugaruka itwara agace ka gatatu ku manota 22-19 mbere yuko APR iva inyuma ikabasha kutsinda agace ka nyuma ku manota 23-16.

APR BBC yaguze abakinnyi benshi harimo: Mbanze Brian na Iyakaremye Emmanuel(Zulu) yakuye muri Espoir,Bunene wakiniraga REG BBC, na Ntagunduka yakuye muri patriots. Patriots nayo yatakaje Nkurunziza Chris Walter na Kaje Elie yagombaga kubashakira abasimbura, yagiye muri IPRC-Kigali ikurayo Ndizeye Gaston na Hagumitwali Steve.

Mu mikino ya kimwe cya kabiri (1/2) izakinwa mu mpera z’Icyumweru APR izahura na IPRC-Kigali yabaye iya kabiri mu itsinda rya Kabiri naho Patriots yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya mbere izahura na REG BBC ya mbere mu itsinda rya kabiri.

REG na IPRC ni zo zazamutse mu rindi tsindaREG na IPRC ni zo zazamutse mu rindi tsinda

Imikino ya nyuma ya Pre-season izakinwa ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017,aho amakipe azaba yatsinzwe muri ½ azahatanira umwanya wa gatatu naho ayazatsinda agahurira ku mukino wa nyuma.

Imikino iteganyijwe :

Kuwa Gatandatu,25/11/2017

  • 14:00:Ubumwe Vs The Hoops RW (Amahoro)
  • 16:00: APR BBC Vs IPRC-Kigali (Amahoro)
  • 18:00: REG BBC Vs Patrios BBC(Amahoro)

KU cyumweru, 26/11/2017

  • 20:00:Guhatanira umwanya wa gatatu (Amahor)
  • 21:00:IPRC-South WBBC Vs APR WBBC (Amahoro)
  • 22:00: Umukino wa nyuma

Kwinjira muri iyi mikino ni amafaranga ibihumbi bitatu(3000 FRW) mu myanya y’icyubahiro n’igihumbi(1000FRW) ahasigaye .

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru