RUHAGOYACU.com

Patriots BBC yigaranzuye REG BBC ihita iyitsinda umukino wa mbere

Patriots BBC yigaranzuye REG BBC mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya ‘Play Offs’, iyitsinda amanota 83-77 mu gihe APR Women BBC na yo yari imaze gutsindwa na IPRC-South amanota 53-47.

Mu gusoza umwaka w’imikino muri Basketball hakinwa imikino ya nyuma (Play Offs) ihuza amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

REG BBC yashakaga gutsinda umukino wa kabiri igahita iha Patriots BBC umwitangirizwa muremureREG BBC yashakaga gutsinda umukino wa kabiri igahita iha Patriots BBC umwitangirizwa muremure

Ayo makipe aratomborana, aho iya mbere ihura n’iya kane n’aho iya gatatu igahura n’iya kabiri, hanyuma zigakina imikino ibiri, itsinze yombi ikaba ibonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma, habaho ko imwe itsinze umwe indi undi, hakiyambazwa umukino wa gatatu uba ari na wo kamarampaka.

Izihuriye ku mukino wa nyuma na zo zikina zityo ariko ho bagakina imikino ine, zanganya imikino ibiri kuri ibiri hakiyambazwa umukino wa gatanu, ndetse kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga, REG BBC yari yakiriwe Patriots BBC mu mukino wa kabiri muri iyo ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Play Offs.

REG BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ariko ngo intego ni ugutwara na Play OffsREG BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ariko ngo intego ni ugutwara na Play Offs

Wari umukino w’ingufu no kwisubiraho kudasanzwe kwa Patriots BBC ugendeye ku mukino wa mbere wayihuje na REG BBC kuwa gatanu, byatumye agace ka mbere (Q1) karangira ari amanota 25-20.

Agace ka kabiri (Q2) ko karangiye bimaze kuba amanota 39-37, Patriots BBC yari yaje yiyemeje gutsinda uwo mukino igaruka isya itanzitse ngo yongere ikinyuranyo, ihita istinda amanota 25-17 mu gace ka gatatu (Q3).

Agace ka kane (Q4) katangiye ari amanota 64-54, ku buryo kugeza kuri uwo munota Patriots BBC yari ifite intsinzi mu biganza byayo, ariko REG BBC ikinamo abasore benshi bafite uburambe barangajwe imbere na Kami Kabangu, bahise bakora iyo bwabaga ngo bishyure, baranabikora koko ariko ikinyuranyo kinini bari bashyizweho kibananira kugikuramo, batsinda amanota 19-23 muri ako gace, Umukino urangira ari amanota 83-77.

Abasore nka Arstide ba Patriots BBC bari barahiye kudatsindwa bwa kabiriAbasore nka Arstide ba Patriots BBC bari barahiye kudatsindwa bwa kabiri

Aya makipe arongera guhura mu mukino wa nyuma wa gatatu kuwa gatanu tariki ya 28 Nyakanga guhera saa mbili z’ijoro (8:00pm) muri Petit Stade Amahoro.

Mu bakobwa ho, APR Women BBC yari yatsinze IPRC-South bitayigoye mu mukino wa mbere, ariko yigaranzuwe na yo bayitsinda amanota 53-47, baba banganyije umukino umwe kuri umwe, aba bakaba bagomba kongera guhura mu mukino wabo wa gatatu kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga guhera saa tanu z’amanywa (11:00pm) muri Petit Stade Amahoro.

Mu bakobwa ho IPRC-South ya Mushumba Charles yari yariye karunguMu bakobwa ho IPRC-South ya Mushumba Charles yari yariye karungu

Amahirwe Patriots BBC yabonaga amenshi yarayisekeyeAmahirwe Patriots BBC yabonaga amenshi yarayisekeye

APR BBC y'abakobwa ni yo ifite igikombe cya shampiyona igashaka no gutwara icya Play OffsAPR BBC y’abakobwa ni yo ifite igikombe cya shampiyona igashaka no gutwara icya Play Offs

Wari umukino w'ingufuWari umukino w’ingufu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru