RUHAGOYACU.com

REG BBC yikuyeho igisuzuguriro, ubuhanga bwa Nijimbere butangaza abafana-Amafoto

Nyuma yo gutsindwa na Patriots BBC igasubirwa na Espoir BBC, ikipe ya Basketball y’ikigo gishinzwe gutunganya no gucuruza amashanyarazi (REG) yikuyeho igisuzuguriro, itsinda IPRC-Kigali, ariko ubuhanga bw’umukinnyi w’iyi kipe yatsinzwe, Nijimbere Guibert butangaza abafana.

REG BBC yatsinze IPRC-Kigali amanota 91-74, mu mukino Shyaka Olivier yatsinzemo amanota 26 mu gihe umwana ukinira iyo kipe y’ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyi ngiro witwa Nijimbere Guibert yatsinze amanota 24.

IPRC-Kigali yifuzaga gutsinda REG BBC ngo kuko iyapfuye ntawe utayiryahoIPRC-Kigali yifuzaga gutsinda REG BBC ngo kuko iyapfuye ntawe utayiryaho

Ubuhanga budasanzwe bw’uwo mwana ukomoka mu Burundi wambara nomero 0 muri IPRC-Kigali BBC bwatangaje benshi n’ubwo ikipe ye itabashije gutsinda REG BBC.

Muri rusange muri uyu mukino Nijimbere utashatse kugira icyo atangariza RuhagoYacu, yatsinzemo amanota 24, atanga imipira 6 yavuyemo amanota (Assists) ari na we watanze myinshi kurushabandi agakurikirwa na Shyaka Olivier watanze imipira 5.

Uyu mukino ni wo wari usigaye ngo aya makipe na yo asoze igice cya mbere cy’umwaka w’imikino 2017-2018, ikipe ya REG BBC ikaba yarawukinnye irusha IPRC-Kigali inota rimwe gusa kuko REG yari ifite amanota 10 mu gihe IPRC-Kigali yo yari ifite amanota 9, ibi bikaba ari bimwe mu byatumye urushaho gukomera no kuryohera abafana.

REG BBC ifite abakinnyi b'inararibonye, ari na cyo yatsindishije IPR-KIgaliREG BBC ifite abakinnyi b’inararibonye, ari na cyo yatsindishije IPR-KIgali

REG BBC isoreje imikino ibanza ku mwanya wa 2 n’amanota 12 aho inganya na APR BBC, zikaba zikurikira Patriots BBC ya mbere n’amanota 13, IPRC-South ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 11, mu gihe Espoir BBC yo ifite amanota 10, ikaba inganya na IPRC-Kigali.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018 haratangira irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, rigomba guhuza Amakipe 5 mu bagabo(APR BBC,Patriots BBC,Espoir BBC, REG BBC,na IPRC-South BBC), mu gihe mu bari n’abategarugori ho hazakina APR WBBC, Ubumwe WBBC, Regina Pacis WBBC, The Hoops RW,U-18 WBBC na IPRC-South WBBC, akaba agabanyije mu matsinda abiri.

Abafana bo bararumbutse muri BasketballAbafana bo bararumbutse muri Basketball

Umunyamabanga mukuru wa FERWABA, Richard (wambaye amadarubindi) yarebye umukino aganira n'abakunzi ba BasketballUmunyamabanga mukuru wa FERWABA, Richard (wambaye amadarubindi) yarebye umukino aganira n’abakunzi ba Basketball

IPRC-Kigali na yo yashakaga gutsinda ikiyongerera amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbereIPRC-Kigali na yo yashakaga gutsinda ikiyongerera amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere

IPRC-Kigali yari ifite abafana benshiIPRC-Kigali yari ifite abafana benshi

REG BBC ishaka kwikubira ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ikanaba ubukombe mu ruhando rwa AfurikaREG BBC ishaka kwikubira ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ikanaba ubukombe mu ruhando rwa Afurika

REG BBC yari imaze imikino ibiri idatsindaREG BBC yari imaze imikino ibiri idatsinda

Nijimbere Guibert (0) ni umwana mu gihagararo ariko ni umugabo muri BasketballNijimbere Guibert (0) ni umwana mu gihagararo ariko ni umugabo muri Basketball

Shyaka Olivier ni we watsinze amanota menshi, ndetse ni na we wakoze Rebounds nyinshi muri uyu mukinoShyaka Olivier ni we watsinze amanota menshi, ndetse ni na we wakoze Rebounds nyinshi muri uyu mukino

Wari ishiraniroWari ishiraniro

Cilile Kalima Cyrille, Umutoza wa REG BBC ngo ashaka ko ikipe ye yegukana n'igikombe cy'IntwariCilile Kalima Cyrille, Umutoza wa REG BBC ngo ashaka ko ikipe ye yegukana n’igikombe cy’Intwari

IPRC-Kigali yiganjemo abakinnyi bakiri batoIPRC-Kigali yiganjemo abakinnyi bakiri bato

Rwari urugamba nk'urundiRwari urugamba nk’urundi

Umutoza Kalima Cyrille yereka abakinnyi be uburyo bahagarara ngo IPRC-Kigali itavanamo ikinyuranyoUmutoza Kalima Cyrille yereka abakinnyi be uburyo bahagarara ngo IPRC-Kigali itavanamo ikinyuranyo

REG BBC isoreje imikino ibanza ku mwanya wa kabiriREG BBC isoreje imikino ibanza ku mwanya wa kabiri

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru