RUHAGOYACU.com

REG itangiranye intsinzi kuri Patriots, APR yihaniza IPRC South muri finale za PlayOffs 2017

Ikipe ya REG BBC ifite igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino muri Basketball, yatangiye imikino ya nyuma ya Playoffs yitwara neza, itsinda Patriots yabaye iya kabiri amanota 82 kuri 75.

Uyu mukino wa mbere mu mikino itanu ishobora gukinwa hagati y’amakipe yombi, ariko byose bigaterwa n’igihe imwe muri zo yatanga iyindi gutsinda imikino itatu, watangiye Patriots yihagazeho ndetse itanga icyizere cyo kubasha kwigaranzura REG itarayoroheye mu nshuro zose bahuyemo muri uyu mwaka w’imikino.

Patriots BBC yayoboye agace ka mbere k’umukino n’amanota 19 kuri 14 ya REG, ikomeza kuyobora no mu gace ka kabiri karangiye ifite amanota 43 kuri 37 ya REG.

Patriots yatangiye umukino itanga icyizere cyo gutsinda REGPatriots yatangiye umukino itanga icyizere cyo gutsinda REG

Agace ka gatatu kabayemo impinduka zigaragara ku ruhande rwa REG, yaje gusigara irushwa amanota atatu gusa n’ikipe ya Patriots, aho kaje kurangira Patirots ifite amanota 63 kuri 59, ku bunararibonye bw’abakinnyi ba REG ibasha kwegukana intsinzi muri uyu mukino, itsinze amanota 82 kuri 75 ya Patriots.

REG yigaranzuye Patriots mu gace ka nyuma k'umukinoREG yigaranzuye Patriots mu gace ka nyuma k’umukino

Mu mukino wabanje, mu bagore, APR Women BBC yatsinze ikipe ya IPRC South amanota 73 kuri 44.

Kuri uyu wa Gatandatu, REG na Patriots zirongera guhurira mu mukino wa kabiri uraba sa 20:00 kuri Petit Stade i Remera, uyu uraza kuba wabanjirijwe n’urahuza Espoir BBC na IPRC Kigali BBC barahatanira umwanya wa gatatu guhera saa 16:00 mu gihe saa 18:00 IPRC South irakira APR WBBC mu mukino wa kabiri ku mpande zombi.

APR WBBC yihanije IPRC South mu mukino wa mbereAPR WBBC yihanije IPRC South mu mukino wa mbere
Amakipe yombi arakina umukino wa 2 kuri uyu wa GatandatuAmakipe yombi arakina umukino wa 2 kuri uyu wa Gatandatu

Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017

  • Espoir BBC vs IPRC Kigali BBC (Petit Stade Remera, 16h00)
  • IPRC South WBBC vs APR WBBC (Petit Stade Remera, 18h00)
  • Patriots BBC vs REG BBC (Petit Stade Remera, 20h00)

Ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017

  • APR WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Remera, 11h00)
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru