RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
REG yikuye imbere ya Espoir biyigoye, Patriots BBC ihirwa n’intangiriro ya ‘Play Offs’
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikinyuranyo cy’amanota atatu ni cyo cyabonetse mu mukino REG BBC yatsinzemo Espoir BBC, mu gihe Patriots BBC yahiriwe n’intango y’imikino isoza umwaka w’imikino muri Basketball, igatsinda IPRC-Kigali amanita 87-79.

Hageze ko aba mbere bane muri shampiyona y’u Rwanda bishakamo uza kwitwa umwami wa Basketball mu mwaka wa 2017, aho bahereye muri ½ amakipe uko yahujwe hagendewe ku myanya yarangije shampiyona ariho, akaba agomba guhura inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu gihe imwe itsinze umukino umwe indi igatsinda undi.

REG BBC yabaye iya mbere byayihesheje uburenganzira bwo guhura na Espoir BBC, ari na wo mukino wabimburiye indi ya ‘Play Offs’ yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017.

Espoir BBC yiganjemo abakinnyi bakiri bato ndetse bakiga mu mashuri yisumbuyeEspoir BBC yiganjemo abakinnyi bakiri bato ndetse bakiga mu mashuri yisumbuye

REG BBC ikinamo abakinnyi b’ibihangange tumenyereye nka Kami Kabangu n’abandi ariko ikaba itarorohewe na Espoir BBC muri uyu mwaka, ni yo yegukanye intsinzi ku manota 63-60.

Wari umukino w’indyankurye wahuzaga amakipe yagabanye ibikombe byombi byo Kwibuka kunshuro ya 23 Jonoside yakorewe Abatutsi, aho zahuriye ku mikino ya nyuma y’ayo marushanwa maze Espoir BBC igatwara iryo ku rwego rw’igihugu n’aho REG BBC ikegukana iryo ku rwego mpuzamahanga.

Agace ka mbere (1st QT) karangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 15-09, bituma Espoir BBC iza yarubiye, maze itsinda amanota 13-16 mu gace ka kabiri (2nd QT), mu gace ka gatatu yarushijeho gushimangira ko ishaka intsinzi muri Play Offs, ihita itsinda amanota 11-13 mu gace ka gatatu (3rd QT), binjira mu gace ka kane bimaze kuba amanota 39-38.

REG BBC na yo yifitemo abakiri bato ariko abenshi ni abafite uburambe muri shampiyona ya Basketball mu RwandaREG BBC na yo yifitemo abakiri bato ariko abenshi ni abafite uburambe muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda

Muri ako gace ka kane (4th QT) umukino wasaga n’uwahinduye isura, ku buryo warishaga umutima n’abadafite ikipe n’imwe bafana mu zakinaga, bitewe n’uko imwe yatsindaga indi yishyura, ariko bihira cyane REG BBC yatsinzemo amanota 24-22 ya Espoir BBC, bihita bituma inegukana intsinzi mu mukino wowe ku manota 63-60.

Uwo mukino wahise ukurikirwa n’undi wahuzaga abakeba bo kuva mu myaka yo hambere vuba aha, aho Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize (2016) yari yakiriye IPRC-Kigali.

Patriots BBC yatangiye itsinda nk’uko benshi bari babyiteze, ndetse agace ka mbere (1st QT) karangira ari amanota 27-19. Mu gace ka kabiri (2nd QT) IPRC-Kigali yagarutse mu mukino, igatsinda Patriots BBC yishyura kugeza ubwo karangiye itsinze amanota 13-17, maze irasubira no mu gace ka gatatu (3rd QT) itsinda amanota 25-28.

Iyari yambaye gutya yari inafite abafana benshi muri Stade ariko simpamya ko ari abo yazanye koko....gusa ngo ikipe yishkira abafanaIyari yambaye gutya yari inafite abafana benshi muri Stade ariko simpamya ko ari abo yazanye koko....gusa ngo ikipe yishkira abafana

Agace ka kane (4th QT) Patriots BBC yaje ije kwerekana inda ya bukuru, maze ibanza kotswa igitutu nk’uko agace kabanzirizaga ako karangiye, ariko iza kwigaranzura itsindamo amanota 22-15, bituma ihita inegukana intsinzi y’umukino wose ku manota 87-79.

Sagamba wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi kurusha abandi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 23, Nkurunziza bakinana na we arakurikira n’amanota 21 mu gihe Kaje na we bakinana yatsinze amanota 20. Ku ruhande rwa IPRC-Kigali ho, Ndayisaba ni we watsinze amanota 17 ari na yo menshi yabonetse ku mukinnyi umwe muri iyo kipe, mu gihe Ndoli we yatsinze amanota 13.

Imikino irakomeza kuri uyu wa gatandatu hakinwa icyiciro cy’abari n’abategarugori, aho amakipe ahura ku buryo bukurira:

APR Women BBC vs The Hoops Rwa (saa cyenda kuri Petit Stade Amahoro)

IPRC-South vs Ubumwe BBC (Saa kumi n’imwe kuri Petit Stade Amahoro)

Imikino y’umunsi wa kabiri wa ‘Play Offs’ izakinwa ku cyumweru tariki ya 2 Nyakanga, REG BBC ndetse na Patriots BBC nizitsinda iyi mikino zizaba zibonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma, n’aho izatsindwa yo izajya mu mukino wa kamarampaka.

Patriots BBC yashoboye gukina neza iminota ya nyuma kurusha IPRC-Kigali yari ifite amahirwe menshi yo gutsinda umukino kugeza ubwo haburaga iminota 5Patriots BBC yashoboye gukina neza iminota ya nyuma kurusha IPRC-Kigali yari ifite amahirwe menshi yo gutsinda umukino kugeza ubwo haburaga iminota 5

Patriots BBC yabonye amanota y'ingenzi mu minota 5 ya nyuma y'umukinoPatriots BBC yabonye amanota y’ingenzi mu minota 5 ya nyuma y’umukino

-####- Kuya 1-07-2017 saa 06:08'

Nibyiza kunkuru mutugezaho ariko nanone byaba byiza munononsoye quality y’amashusho aherekeza injury.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)