RUHAGOYACU.com

AFROBASKET2017: U Rwanda rutangiye neza, rwihaniza Guinea mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Baskteball itangiye neza muri Afrobasket 2017 iri kubera mu gihugu cya Tunisia, itsinda Guinea amanota 75 kuri 55 ku mukino wa mbere.

Ni umukino wagaragayemo amanota make mu ntangiriro zawo, aho agace kawo ka mbere karangiye ikipe y’igihugu cya Guinea iyoboye n’amanota 11 kuri 7 y’u Rwanda.

U Rwanda rwigaranzuye Guinea mu gace ka kabiri, ubwo haburaga iminota itandatu n’amasegonda 35 ngo karangire, maze ruyobora n’amanota 15 kuri 14.

N’ubundi kandi, ubwo haburaga iminota itandatu n’amasegonda atanu mu gace ka gatatu k’uyu mukino waberaga i Rades, Guinea yari imaze umwanya iri kubyitwaramo neza, yafashe u Rwanda banganya amanota 34 kuri 34 mbere y’uko u Rwanda rwongera kuyobora umukino n’amanota 38 kuri 37, nyuma yo gutsinda amanota atatu.

N'ubwo batatangiye neza, ikipe y'u Rwanda yaje kubyitwaramo kigaboN’ubwo batatangiye neza, ikipe y’u Rwanda yaje kubyitwaramo kigabo

Nyuma yo kubifashwamo na Kenneth Gasana, u Rwanda rwashoje agace ka gatatu ruyoboye n’amanota 43 kuri 41 ya Guinea mu gihe agace ka kane kihariwe n’ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino ku manota 75 kuri 55 ya Guinea (7-11, 16-13, 20-17, 32-14).

Kami Kabange yatsinze amanota menshi (20), naho Kenneth Gasana atorwa nk’umukinnyi w’umukino.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irakina umukino wa kabiri muri iri tsinda rya gatatu kuri uyu wa Gatandatu, aho ihura na Tunisia yaryakiriye mu gihe izasoreza kuri Cameroun ku Cyumweru.

Undi mukino wo muri iri tsinda C wahuje Tunisia yakiriye irushanwa na Cameroun guhera saa 19:00, warangiye iyi kipe iri mu rugo itsinze Cameroun amanota 68 kuri 51.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru