RUHAGOYACU.com

U Rwanda ruzatangira rucakirana na Guinea muri Afrobasket

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball izahura na Guinea mu mukino wa mbere wo mu matsinda mu mikino ya Afrobasket 2017 izabera mu gihugu cya Tunisia guhera mu mpera z’iki cyumweru.

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Tunisia yakiriye irushanwa, Cameroun n’igihugu cya Mali. Ibihugu byose bizakinira mu mujyi wa Tunis.

Kuri Gahunda y’uko amakipe azahura mu matsinda, iyi yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, ikipe y’u Rwanda izakina umukino wa mbere hamwe na Mali kuwa Gatanu tariki ya 8 Nzeli 2017.

Umukino wa kabiri ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017, bahura na Tunisia yakiriye irushanwa mu gihe umukino usoza iyo muri itsinda rya gatatu uzaba ku Cyumweru, u Rwanda rukina na Cameroun.

Irindi tsinda rizakinira muri Tunisia ni itsinda A ririmo; Nigeria, Cote d’Ivoire, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Mali.

Itsinda D rizakinira Dakar muri Senegal rigizwe na: Senegal, Mozambique, Misiri, na Afurika y’epfo mu gihe irindi tsinda rizakinira muri iki gihugu ari itsinda B ririmo: Angola, Centre Africa, Morocco na Uganda.

Ikipe y’u Rwanda ikomeje imyiteguro y’irushanwa, aho iri kubarizwa muri Tunisia, imaze gukina imikino ibiri ya gicuti; aho yatsinzwe na Centrafrica amanota 73 kuri 48 ndetse na Mali ku manota 68 kuri 67 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru twashoje.

U Rwanda rurateganya gukina undi mukino wa gicuti na Congo Kinshasa ejo kuwa Kabiri i Sousse, ahari kandi aya makipe bamaze guhurira mu mikino ya gicuti.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru