RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwatsinze ikipe yo muri Tunisia mbere yo gukina Afrobasket

Iminsi itatu mbere yo gutangira irushanwa nyir’izina rya Afrobasket 2017 rizabera mu mujyi wa Tunis mu gihugu cya Tunisia guhera kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitwaye neza mu mukino wa gicuti wayihuje n’ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia.

U Rwanda rwakinnye uyu mukino wa gatatu wa gicuti hamwe n’iyi kipe yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Tunisia nyuma yo kutabasha gukina na Congo Kinshasa yavuze ko ifite imvune nyinshi yakuye mu mukino wa gicuti bakinnye na Centrafrique.

N’ubwo iyi kipe yo muri Tunisia yatanze u Rwanda kwinjira mu mukino, ikayobora igice kinini cy’umukino mu gace ka mbere k’umukino, u Rwanda rwawutsinze ku manota 85 kuri 66 ya USM.

Agace ka mbere k’umukino karangira iyi kipe ya USM yo muri Tunisia iyoboye n’amanota 14 kuri 9 y’u Rwanda rwaje kubigaranzura, agace ka gatatu karangira ikipe y’igihugu ifite amanota 60 kuri 52 ya USM, ni nyuma y’aho iyi kipe yo muri Tunisia yari yayoboye kandi agace ka kabiri ku manota 31 kuri 30 y’u Rwanda.

Kaje Elie, Hagumintwari Steve, Gasana Wilson Herbert Kenny, Shyaka Olivier and Hamza Ruhezamihigo b'u RwandaKaje Elie, Hagumintwari Steve, Gasana Wilson Herbert Kenny, Shyaka Olivier and Hamza Ruhezamihigo b’u Rwanda

U Rwanda rubifashijwemo n’abakinnyi barimo: Kenny Gasana watsinze amanota 17 mu mukino, Hamza Ruhezamihigo watsinze amanota 9 ndetse na Patrice na Shyaka Olivier batsinze amanota 13, rwatsinze umukino ku manota 85 kuri 66.

Wari umukino wa gicuti wa gatatu ku ruhande rw’u Rwanda, aho mu mikino ibiri ya gicuti bakinnye mbere; u Rwanda rwatsinzwe na Centrafrica amanota 73 kuri 48 ndetse na Mali ku manota 68 kuri 67.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irerekeza i Tunisi kuri uyu wa Gatatu gutangira ku mugarago irushanwa rya Afrobasket rizabera mu mujyi wa Tunis guhera kuwa Gatanu.

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Tunisia yakiriye irushanwa, Cameroun n’igihugu cya Mali. Ibihugu byose bizakinira mu mujyi wa Tunis.

Abakinnyi 5 ba USM batangiye umukinoAbakinnyi 5 ba USM batangiye umukino

Kuri Gahunda y’uko amakipe azahura mu matsinda, ikipe y’u Rwanda izakina umukino wa mbere hamwe na Mali kuwa Gatanu tariki ya 8 Nzeli 2017 saa 15:30.

Umukino wa kabiri ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda uzaba kuwa Gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017, bahura na Tunisia yakiriye irushanwa mu gihe umukino usoza iyo muri itsinda rya gatatu uzaba ku Cyumweru, u Rwanda rukina na Cameroun.

Irindi tsinda rizakinira muri Tunisia ni itsinda A ririmo; Nigeria, Cote d’Ivoire, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) na Mali.

Itsinda D rizakinira Dakar muri Senegal rigizwe na: Senegal, Mozambique, Misiri, na Afurika y’epfo mu gihe irindi tsinda rizakinira muri iki gihugu ari itsinda B ririmo: Angola, Centre Africa, Morocco na Uganda.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru