RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwatsinze Mozambique umukino ubanziriza uwa nyuma warwo mu gikombe cya Afurika

U Rwanda rwatsinze Mozambique mu mukino wo gushaka itike yo guhatanira umwanya wa gatanu mu irushanwa nyafurika rya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Basketball Championship), uyu ukaba ari na wo mukino wa nyuma kuri izo ngimbi zitwaye neza n’ubwo zibutse ibitereko zasheshe.

Ingimbi z’u Rwanda zitwaye neza kuva ku mukino wa kane muri FIBA U16 African Basketball Championship, uwo ukaba wari umukino wa mbere mu yo kwishyura, rwatsinzemo Madagascar nyuma yo gutsindwa imikino itatu ibanza.

Ingimbi z'u rwanda zabanje kugorwa no kutamenyera amarushanwa akomeyeIngimbi z’u rwanda zabanje kugorwa no kutamenyera amarushanwa akomeye

Abo bana b’u Rwanda bongeye guhamya ubushongore n’ubukaka imbere ya Misiri n’ubwo batabashije kuyikura mu nzara, ikabasubira nk’uko yari yabatsinze mu mukino ubanza, ariko bahita bihimura kuri Algeria bayitsinda mu mukino wa 6 ari wo wa gatatu mu yo kwishyura.

Byatumye bahita bagwiza amanota 8 abashyira ku mwanya wa 3 mu itsinda bari baherereyemo, bituma bisanga bagomba guhatanira umwanya wa gatanu na Mozambique yari yabaye iya gatatu mu rindi tsinda, dore ko amakipe abiri ya mbere ari yo yari yabonye itike ya ½ cy’irangiza.

Izi ngimbi zerekanye ko zitaweho zikabona amarushanwa menshi, mu myaka itaha u Rwanda rwaba ruri mu bihangange muri AfurikaIzi ngimbi zerekanye ko zitaweho zikabona amarushanwa menshi, mu myaka itaha u Rwanda rwaba ruri mu bihangange muri Afurika

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga, hari ingimbi z’u Rwanda ni bwo zakinnye umukino ubanziriza uwa nyuma wari uwo gushaka itike yo guhatanira umyanya wa gatanu, aho baserutse gitwari bakegukana intsinzi ku manota 67-33.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo ingimbi z’u Rwanda zizasoza imikino yazo muri iryo rushanwa, aho zizaba zihatanira na Madagascar umwanya wa 5, uyu ukazaba ari umukino wa gatatu aya makipe yombi ahuyemo muri iri rushanwa.

Madagascar yabonye iyo tike itsinze Ibirwa bya Maurice amanota 125-13.

Mozambique yarimo benshi baruta abanyarwanda mu gihagararoMozambique yarimo benshi baruta abanyarwanda mu gihagararo

Nubwo atari wo bari bijeje Abanyarwanda mbere yo kujya muri iri rushanwa, ingimbi z’u Rwanda ziramutse zitahanye umwanya wa gatanu, nta waziveba cyane kuko ‘Ugaya impundu z’urushishi areba amatama ziturukamo’.

Benshi muri bo amarushanwa akomeye bakinnye ni ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye, ibigwi bikomeye bafite ni imidali ya zahabu babonye mu irushanwa rihuza ibihugu byo mu Karere ka gatanu (Zone 5).

Umwanya ukomeye u Rwanda rurimo guhatanira ubu ni uwa gatanuUmwanya ukomeye u Rwanda rurimo guhatanira ubu ni uwa gatanu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!