RUHAGOYACU.com

U Rwanda rwigaranzuye Algeria muri FIBA U16 African Basketball

U Rwanda rwigaranzuye Algeria ruyitsinda amanota 57-55 mu mukino wo kwishyura mu itsinda baherereyemo mu irushanwa nyafurika rihuza ibihugu muri Basketball y’abatarengeje imyaka 16 (FIBA U16 African Basketball).

Mu mukino ubanza Algeria yatsinze amanota 61–39, ariko mu mukino wo kwishyura u Rwanda rwanze kuba agafu k’imvugwa rimwe, rukora iyo bwabaga rutahukana intsinzi ku manota 57-55.

u Rwanda rusoje neza imikino y'ijonjora mu itsindau Rwanda rusoje neza imikino y’ijonjora mu itsinda

Ntawashidikanya ko wari umukino uryoheye ijisho, kandi werekana neza ko ingimbi z’u Rwanda zamaze gutinyuka amarushanwa mpuzamahanga, kuko mu mikino ibanza rutabashije gutsinda umukino n’umwe, ariko mu yo kwishyura rukaba rutsinze ibiri muri itatu rwakinnye.

Intsinzi ya kabiri u Rwanda rubonye muri iri rushanwa itumye rwuzuza amanota 8 kuri 12, bikarushyira ku mwanya wa 3 nyuma ya Misiri na Algeria mu gihe Madagascar ari yo iza ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

Icyakora muri buri tsinda hagomba kuvamo amakipe abiri abona itike ya ½ cy’irangiza, bityo Misiri na Algeria zikaba ari zo zakomeje mu gihe u Rwanda rugomba guhura na Mozambique mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5.

Iyi miikino yagaragayemo impano z'ejo hazaza umugabane wa Afurika uzaba ugenderaho muri BasketballIyi miikino yagaragayemo impano z’ejo hazaza umugabane wa Afurika uzaba ugenderaho muri Basketball

Ikipe y'u Rwanda yatangiye nabi bitewe no kutamenyera amarushanwa mpuzamahangaIkipe y’u Rwanda yatangiye nabi bitewe no kutamenyera amarushanwa mpuzamahanga

Misiri ni yo u Rwanda rwananiwe gukandahoMisiri ni yo u Rwanda rwananiwe gukandaho

Abanyarwanda ntako batagize ngo baheshe ishema igihugu mu birwa bya MauriceAbanyarwanda ntako batagize ngo baheshe ishema igihugu mu birwa bya Maurice

Algeria ni uku banganaAlgeria ni uku bangana

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bella

    Kuya 21-07-2017 saa 08:32'

    Bano bana biragaragara ko byari ugutinya ubutaha bazazihitana ndabona bakwiye guhatwa imyitozo y’ingufu(physique) kuko taille yo ni ok kabisa.

  2. seba

    Kuya 20-07-2017 saa 21:17'

    urwanda sawa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru