RUHAGOYACU.com

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Mutokambali afitiye impungenge ikipe imwe gusa muri AFROBASKET

Umutoza y’ikipe y’u Rwanda ya Basketball, Moise Mutokambali yatangaje ko ikipe imwe rukumbi ari yo abona u Rwanda rutafungura udushumi tw’inkweto, ariko izindi zose ngo bazahangana ku buryo yanagera muri 1/8 cy’irangiza, gusa ngo imyiteguro irimo kugenda neza n’ubwo hakiri imbogamizi nke.

Ikipe y'u Rwanda irimo gukora imyitozo ikazeIkipe y’u Rwanda irimo gukora imyitozo ikaze

Umutoza Mutokambali yatangarije Radio 10 ko ikipe ya Tunisia, izaba yakiriye ijonjora mu matsinda abiri arimo n’iry’u Rwanda ruzaba ruherereyemo muri mu gikombe cya Afurika (AFROBASKET), ari yo imuteye inkeke, kuko andi makipe yose asa n’aho ari ku rwego rumwe n’u Rwanda bitewe n’uko ahenshi shampiyona zari zarahagaze kuva muri Kamena.

Mutakambali yagize ati “Sinamenya uko gahunda yabo yari imeze, ariko ahenshi shampiyona yari yarahagaze muri Kamena, ariko twe twagize amahirwe kuko Play Offs zacu zakomeje kugeza muri Nyakanga. Uretse ikipe ya Tunisia iri ku rwego rwo hejuru nk’ikipe izakira irushanwa, mbona izindi kipe twahangana kandi birashoboka ko twanagera no muri 1/8.”

Umutoza Moise Mutokambali nta bwoba atewe n'andi makipe uretse TunisiaUmutoza Moise Mutokambali nta bwoba atewe n’andi makipe uretse Tunisia

Mu gutanga ishusho y’uburyo ikipe y’u Rwanda irimo kwitegura imikino ya AFROBASKET, Umutoza Mutokambali yavuze ko icyumweru cya mbere cyari icyo kwinjiza abakinnyi mu mwuka w’Ikipe y’igihugu n’Amarushanwa irimo kwitegura, ibi bikajyana no kobongerera ingufu bahereye ku rwego basorejeho imikino ya Play Offs, icyakora ku bw’igihe gito, ngo ubu hagezweho gutoza buri wese uburyo akina ku mwanya we, hanyuma ku gicamunsi bakibanda ku guhuza umukino.

Kugeza ubu nta mbogamizi Umutoza Mutokambali abona zabuza ikipe y’u Rwanda kuzaserukana ishema n’isheja, ngo “kereka habaye kudutenguha kw’abakinnyi bagomba guturuka hanze, kubera ko bari batubwiye ko aba mbere bagomba kugera ino mu matariki ya 19 Kanama, abo bahagereye igihe tugakorana nibura icyumweru kimwe.”

Yakomeje avuga ko bateganya icyumweru kimwe cy’imyitozo ikomeye hanze y’u Rwanda, aho bateganya kuyikorera muri Tunisia ahazabera irushanwa rya AFROBASKET, aha bakazanakina imikino ya gicuti n’andi makipe azaba ahari azitabira iryo rushanwa.

Kugeza ubu ngo hari imbogamizi nke ariko zidakanganye, zishingiye ahanini ku kuba hari abakinira ikipe y’igihugu ari n’abakozi, bityo kubabona mu myitozo ya buri munsi kandi ku gihe bikaba ari ingorabahizi.

Ati “Hari ibibazo bikirimo kutugonga, kuko hari abafite akazi ntabwo tubasha guhita tubabonera impushya, nka Mugabe Arstide urabona ko agera hano akererewe ho gato ariko ubundi arahari, icyo kibazo cy’impushya ni cyo usanga kitugora ariko ntibyoroshye ko mu kazi barekura umuntu mu gihe cy’ukwezi cyangwa ibyumweru bitatu byose.”

Imikino ya AFROBASKET izakinwa kuva kuwa 8 kugeza kuwa 16 Nzeri, u Rwanda rukaba ruri mu itsinda C rizakinira muri Tunisia hamwe n’irya A, mu gihe irya B na C azakinira muri Senegal.

Buri wese arimo gutozwa ku giti cye bijyanye n'umwanya akinahoBuri wese arimo gutozwa ku giti cye bijyanye n’umwanya akinaho

Dore uko amatsinda ateye muri AFROBASKET:

Itsinda A (Rizakinira Tunis/Tunisia)

1. Nigeria
2. Cote D’ivoire
3. Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)
4. Mali
Itsinda B (Rizakinira Dakar/Senegal)

1. Angola
2. Centre Africa
3. Morocco
4. Uganda
Itsinda C (Rizakinira Tunis/Tunisia)

1. Tunisia
2. Rwanda
3. Guinee
4. Cameroon
Itsinda D (Rizakinira Dakar/Senegal)

1. Senegal
2. Mozambique
3. Misiri
4. Afurika y’epfo

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru