RUHAGOYACU.com

ZONE 5: Patriots yisanze mu itsinda ry’urupfu, APR itangirira ku Bagande

Tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa ry’akarere ka gatanu muri Basketball isize Patriots igomba guhatana n’ikipe ya City Oilers ifite igikombe giheruka, mu gihe APR y’abagore izisobanura n’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa.

APR BBC na Patriots, zafashe indege mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu zerekeza i Kampala muri Uganda ahagomba kubera irushanwa ry’akarere ka gatanu kuva kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira.

Ikipe ya gatatu yagombaga guhagararira u Rwanda ni IPRC South, gusa iyi ikaba yarabivuyemo ku munota wanyuma nyuma yaho itegewe imodoka mu gihe ayo makipe yombi yari yategewe indege.

APR BBC imwe mu makipe yategewe Rwanda Air na MinispocAPR BBC imwe mu makipe yategewe Rwanda Air na Minispoc

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ni bwo hakozwe tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa, aho amakipe y’abagore agomba guhura hagati yayo yose uko ari arindwi, hakamenyekana iyegukanye igikombe hateranyijwe amanota.

Aya makipe y’abagor akaba ari UCU Lady Canons, KCCA Leopards za Uganda, Equity (Kenya), KPA (Kenya), Don Bosco (TZ), APR (Rwanda) na Horseed (Somalia).

Ku rundi ruhande, Patriots yegukanye shampiyona y’umwaka ushize izahagararira u Rwanda ihatana n’igihangange City Oilers ya Uganda ifite igikombe giheruka, mu gihe izaba inisobanura na Savion ya Tanzania na Hawassa yo muri Ethiopie.

Umukino wa mbere wa Patriots izawukina kuri iki cyumweru saa 10 :00 za Kigali hamwe na Hawassa City mu gihe APR BBC yo izatangira ikina na KCCA yo muri Uganda hazaba ari saa mbiri za mu gitondo.

Patriots yerekeje muri Uganda ijyanye icyizere cyo kwegukana igikombePatriots yerekeje muri Uganda ijyanye icyizere cyo kwegukana igikombe

Ikipe ya Kenya Ports Authority(KPA) mu bagore na City Oilers mu bagabo ni zo zari zegukanye irushanwa ry’umwaka ushize ryabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Uko amatsinda ahagaze mu bagabo :

Group A: City Oilers, Hawassa City, Savio na Patriots
Group B: Betway Power, Gondar City, ABC na KPA

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru