RUHAGOYACU.com

Amakipe yose azakina 1/16 cya Europa League yamenyekanye

Imikino y’umunsi wa gatandatu usoza amatsinda ya Europa League yabaye kuri uyu wa Kane yasize amakipe 32 yose azakina 1/16 amenyekanye.

Uko batsindanye ku munsi wa nyuma w’amatsinda

Itsinda A: Slavia Praha 0-1 Astana, Villarreal 0-1 M. Tel-Aviv
Itsinda B: Young Boys 2-1 Skënderbeu, Dynamo Kyiv 4-1 Partizan
Itsinda C: İstanbul Başakşehir 2-1 Braga, Hoffenheim 1-1 Ludogorets
Itsinda D: Rijeka 2-0 Milan, Austria Wien 0-0 AEK
Itsinda E: Apollon 0-3 Everton, Atalanta 1-0 Lyon
Itsinda F: København 2-0 Sheriff, Zlín 0-2 Lokomotiv Moskva
Itsinda G: FCSB 1-2 Lugano, H. Beer-Sheva 0-2 Plzeň
Itsinda H: Arsenal 6-0 BATE, Crvena zvezda 1-0 Köln
Itsinda I: Vitória SC 1-1 Konyaspor, Marseille 0-0 Salzburg
Itsinda J: Hertha 1-1 Östersund, Zorya 0-2 Athletic
Itsinda K: Vitesse 1-0 Nice, Zulte Waregem 3-2 Lazio
Itsinda L: Real Sociedad 1-3 Zenit, Vardar 1-1 Rosenborg

Everton yabonye intsinzi ya mbere hasozwa amatsinda ya Europa LeagueEverton yabonye intsinzi ya mbere hasozwa amatsinda ya Europa League

Amakipe yabonye itike ya 1/16 n’uburyo agabanyije mu bice bibiri:

Amakipe ari muri A ni 12 yashoje ayoboye amatsinda ya Europa League kongeraho andi ane yabaye aya gatatu muri Champions League ndetse ahagaze neza mu marushanwa aheruka ya UEFA.

Amakipe ari muri B ni 12 yabaye aya kabiri mu matsinda ya Europa League kongeraho andi asigaye yabaye aya gatatu muri Champions League.

A: AC Milan (ITA), Arsenal (ENG), Atalanta (ITA), Athletic Club (ESP), Atlético Madrid* (ESP), Braga (POR), CSKA Moskva* (RUS), Dynamo Kyiv (UKR), Lazio (ITA), Leipzig* (GER), Lokomotiv Moskva (RUS), Plzeň (CZE), Salzburg (AUT), Sporting CP* (POR), Villarreal (ESP), Zenit (RUS).

B: AEK Athens (GRE), Astana (KAZ), Celtic* (SCO), Crvena zvezda (SRB), Dortmund* (GER), FCSB (ROU), København (DEN), Ludogorets (BUL), Lyon (FRA), Marseille (FRA), Napoli* (ITA), Nice (FRA), Östersund (SWE), Partizan (SRB), Real Sociedad (ESP), Spartak Moskva* (RUS).

Arsenal ishobora guhura n'amakipe arimo Dortmund, Napoli, Nice.............Arsenal ishobora guhura n’amakipe arimo Dortmund, Napoli, Nice.............
Atletico Madrid ni imwe mu makipe yabaye aya gatatu muri Champions League amanurwa muri Europa LeagueAtletico Madrid ni imwe mu makipe yabaye aya gatatu muri Champions League amanurwa muri Europa League

Tombora ni ryari? Gute?

Tombora ya 1/16 cya Europa League izaba kuwa Mbere tariki ya 11 Ukuboza i Nyon mu Busuwisi.

Nta makipe yo mu gihugu kimwe atomborana mu gihe amakipe yo muri A azahura n’ayo muri B.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru