RUHAGOYACU.com

Amwe mu makipe araye ageze mu matsinda ya UEFA Champions League

Imikino yo gushaka itike yo kujya mu matsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) yakomeje kuri uyu wa Kabiri, isiga amakipe atanu amaze kubona itike mu gihe ayandi ya nyuma amenyekana kuri uyu wa Gatatu.

Celtic, Maribor, Seville, Napoli, na Olympiacos ni yo makipe yabonye itike y’amatsinda ya UEFA Champions League muri uyu mwaka mushya w’imikino nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura yabaye kuri uyu wa Kabiri.

Balotelli na Nice akinira, basezerewe badakinnye amatsinda ya UEFA CL 2017/18Balotelli na Nice akinira, basezerewe badakinnye amatsinda ya UEFA CL 2017/18

Uko batsindanye (amakipe yakomeje mu mukara utsindagiye)

FC Astana (Kaz) 4-3 Celtic (Sco) (umukino ubanza 0-5)

FC Séville (Esp) 2-2 Basaksehir (Tur) (umukino ubanza 2-1)

Maribor (Slo) 1-0 H. Beer Sheva (Isr) (umukino ubanza 1-2)

Nice (Fra) 0-2 Naples (Ita) (umukino ubanza 0-2)

Rijeka (Cro) 0-1 Olympiakos (Gre) (umukino ubanza 1-2)

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu (saa 20:45)

  • CSKA Moscow vs Young Boys (1-0)
  • FC FCSB vs Sporting CP (0-0)
  • FC Koebenhavn vs Qarabag FK (0-1)
  • Liverpool vs Hoffenheim (2-1)
  • Slavia Prague vs APOEL Nicosia (0-2)

Tombola y’amatsinda ya UEFA Champions League itaganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kanama 2017 i Monaco mu gihugu cy’u Bufaransa mu gihe umunsi wa mbere w’iyi mikino uzaba hagati ya tariki ya 12 n’iya 13 z’ukwezi gutaha.

Amakipe yamaze kumenyekana

Agakangara ka mbere (Real yatwaye igikombe, n’andi makipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu 8 bya mbere)

  • Real Madrid
  • Bayern München
  • Juventus
  • Benfica Lisbon
  • Chelsea
  • Shakhtar Donetsk
  • AS Monaco
  • Spartak Moskva

Agabanywa mu tundi dukangara

  • FC Barcelona
  • Atlético Madrid
  • Paris Saint-Germain
  • Borussia Dortmund
  • FC Sevilla
  • Manchester City
  • FC Porto
  • Manchester United
  • Napoli
  • Tottenham Hotspurs
  • FC Basel
  • Olympiacos
  • Anderlecht
  • AS Roma
  • Beşiktaş
  • Celtic
  • Feyenoord
  • Maribor
  • RB Leipzig
  • N’andi makipe atanu amenyekana nyuma y’imikino yo kwishyura iba kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kanama.
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru