RUHAGOYACU.com

Arsenal itangiye neza muri Europa League, ikosora Cologne mu mukino watindijwe n’imvururu z’Abadage [Amafoto]

Imbere y’abagera ku 59,359; ibitego bya Kolasinac, Sanchez, na Bellerin mu gice cya kabiri cy’umukino, bihesheje Arsenal intsinzi ya mbere mu mikino y’amatsinda ya Europa League, aho bari bakiriye FC Cologne yo mu Budage mu mukino ubanziriza iyindi kuri uyu wa Kane, bayitsinda ibietgo 3-1.

Uyu mukino watangiye ukereweho isaha yose, aho byari byitezwe ko utangira saa 21:05, uza kwigizwa inyuma isaha imwe kubera ko Arsenal bari biteze abafana ba Cologne ibihumbi 2,900 gusa, maze birangira haje ibihumbi 20,000 kandi nabo bashaka kwinjirira ubuntu.

Ibi, byatumye na bamwe ba Arsenal babura uko binjira maze abashinzwe umutekano, basaba ko umukino utinda, kugira ngo babanze gukemura ikijyanye no kwinjiza abafana.

Umukino wakereweho isaha kubera akavuyo k'abafana b'AbadageUmukino wakereweho isaha kubera akavuyo k’abafana b’Abadage

Bamwe bakomerekeye muri izi mvururuBamwe bakomerekeye muri izi mvururu


Abafana benshi ba Cologne baje mu buryo butari bwitezweAbafana benshi ba Cologne baje mu buryo butari bwitezwe
Abashinzwe umutekano bari maso i EmiratesAbashinzwe umutekano bari maso i Emirates

Mu gihe ku ruhande rw’umutoza wa Arsenal; Arsene Wenger byagaragaraga ko harimo imibare myinshi mu bakinnyi yabanje mu kibuga dore ko iyi kipe ifitanye na Chelsa umukino utoroshye ku Cyumweru muri shampiyona, Cologne yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 9 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na John Cordoba, hari ku makosa ya Ospina wateye umupira akawihera abakinnyi ba Cologne, maze bawusubiza mu izamu atarageramo.



FC Cologne bishimira igitego cyaboFC Cologne bishimira igitego cyabo
Abafana b'Abadage bari bayogoje Emirates, stade ya ArsenalAbafana b’Abadage bari bayogoje Emirates, stade ya Arsenal

Byasabye Arsenal gutegereza igice cya kabiri, Sead Kolasinac wasimbuye Holding yishyura ku munota wa 49, ku mupira wari ugaruwe na Alexis Sanchez, na we watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 67 mu gihe Hector Bellerin yatsinze igitego cyari gikenewe muri uyu mukino, cya gatatu ku ruhande rwa Arsenal, ku munota wa81 w’umukino, umukino urangira ku bitego 3-1.

Nyuma yo kwinjira asimbuye, Sead Kolasinac yishyuriye ArsenalNyuma yo kwinjira asimbuye, Sead Kolasinac yishyuriye Arsenal
Kolasinac ajya guhobera kapiteni Per nyuma yo kwishyurira ArsenalKolasinac ajya guhobera kapiteni Per nyuma yo kwishyurira Arsenal
Hector Bellerin yatsinze agashinguracumu muri uyu mukino...........Hector Bellerin yatsinze agashinguracumu muri uyu mukino...........
Mbere y'uko Alexis Sanchez atsinda igitego cya kabiriMbere y’uko Alexis Sanchez atsinda igitego cya kabiri
Sanchez watangiye uyu mukino, yishimira igitego cya kabiri cya ArsenalSanchez watangiye uyu mukino, yishimira igitego cya kabiri cya Arsenal

Arsenal: Ospina ; Holding (Kolasinac 45) Mertesacker, Monreal; Bellerin, Iwobi (Wilshere 68), Elneny, Maitland-Niles; Walcott (Nelson 82), Giroud, Sanchez.

Abasimbura batakoreshejwe: Macey, Mustafi, Rene-Adelaide, Akpom

Cologne: T. Horn ; Klunter (Osako 78), Mere , Heinz, Rausch ; Lehmann ; Zoller (Risse 65), Hoger, Hector (Jojic 35), Bittencourt ; Cordoba.

Abasimbura batakoreshejwe: Kessler, Sorensen, Guirassy, J. Horn.

Uko batsindanye muri Europa League ku munsi wa mbere

Itsinda A

Slavia Prague 1 - 0 Maccabi Tel Aviv

Villarreal 3 - 1 FC Astana

Itsinda B

Dynamo Kyiv 3 - 1 Skenderbeu

Young Boys 1 - 1 Partizan Beograd


Itsinda C

Hoffenheim 1 - 2 Braga

Istanbul Basaksehir 0 - 0 Ludogorets Razgrad

Itsinda D

Austria Wien 1 - 5 AC Milan

Rijeka 1 - 2 AEK Athens

Itsinda E

Apollon Limassol 1 - 1 Lyon

Atalanta 3 - 0 Everton

Itsinda F

FC Koebenhavn 0 - 0 Lokomotiv Moscow

Zlin 0 - 0 FC Sheriff


Itsinda G

FC FCSB 3 - 0 Viktoria Plzen

Hapoel Beer Sheva 2 - 1 Lugano

Itsinda H

FK Crvena Zvezda 1 - 1 BATE Borisov

Arsenal 3 - 1 FC Cologne

Itsinda I

Marseille 1 - 0 Konyaspor

Vitoria de Guimaraes 1 - 1 Salzburg

Itsinda J

Hertha Berlin 0 - 0 Athletic Bilbao
Zorya0 - 2 Oestersunds FK

Itsinda K

Vitesse 2 - 3 Lazio

Zulte-Waregem 1 - 5 Nice

Itsinda L

FK Vardar Skopje 0 - 5 Zenit St. Petersburg

Real Sociedad 4 - 0 Rosenborg

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru