RUHAGOYACU.com

Atletico Madrid 2-1 Real Madrid: Isco afashije Real Madrid kugera kuri finale ya 15 ya UEFA Champions League

Ibitego bya Saul Niguez na Antoine Griezmann ntacyo bifashije ikipe ya Atletico Madrid yari yakiriye Real Madrid, bakayitsinda ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League. Isco yatsindiye Real Madrid igitego rukumbi cyayifashije kugabanya igitutu cy’abaturanyi muri uyu mukino, bituma bagera ku mukino wa nyuma basezereye Atletico Madrid ku bitego 4-2 mu mikino yombi.

Real Madrid yari yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize, yaje ifite icyizere cy’uko ntakabuza iza kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Real Madrid yatangiye ibona umuhondo wa Danilo ku munota wa 4 gusaReal Madrid yatangiye ibona umuhondo wa Danilo ku munota wa 4 gusa

Iki cyizere ariko ntabwo cyamaze igihe kinini, kuko byageze aho bikivanga n’ubwoba, aha hari ku munota wa 16 ubwo Atlettico Madrid yari imaze kwishyura ibitego 2 muri 3 yasabwaga (yari yatsinzwe).

Atletico Madrid yari mu rugo, yinjiye mu mukino neza, ihusha uburyo butandukanye, ariko bidatinze iza kububyaza umusaruro ku munota wa 12 gusa, ubwo koruneli yatewe na Koke, yashyirwaga ku mutwe na Saul Niguez wafunguye amazamu ya Real Madrid.

Bidatinze cyane, nyuma y’iminota ine gusa, Antoine Griezmann yaje gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yabonetse ku munota wa 16, hari nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Raphael Varane kuri Fernando Torres.

Umukino wari indyakurye......!Erega n'ubundi ni Derby!Umukino wari indyakurye......!Erega n’ubundi ni Derby!

Antoine Griezmann yatumye icyizere cya Real Madrid kigabanuka hakiri kare!Antoine Griezmann yatumye icyizere cya Real Madrid kigabanuka hakiri kare!

Habura iminota itatu ngo amakipe yombi ajye mu karuhuko, ku kazi gakomeye ka Karim Benzema, Isco yatsinze igitego cyatumye Atletico Madrid yongera gusabwa ibindi bitego bitatu, gusa birangira nta mpinduka zongeye kuba muri uyu mukino warangiye ari ibitego 2-1.

Kwinjiza igitego muri uyu mukino, bitumye Real Madrid igeze imikino 61 yikurikiranya, yinjizamo igitego, umuhingo inganya na Bayern Munich yo mu Budage, iyi yo yabikoze hagati ya Werurwe 2013 na Mata 2014. Real Madrid yatsinzemo ibitego 166 birimo 39 bya Cristiano Ronaldo, 20 bya Morata na 18 bya Karim Benzema.

Isco yatsindiye Real MADRID igitego gikenewe ku kai gakomeye kakozwe na Karim Benzema urebera hiryaIsco yatsindiye Real MADRID igitego gikenewe ku kai gakomeye kakozwe na Karim Benzema urebera hirya
Isco na Cristiano Ronaldo bacecekesha imbaga y'abafana bari Vicente CalderonIsco na Cristiano Ronaldo bacecekesha imbaga y’abafana bari Vicente Calderon
Umutoza wa Atletico Madrid; Diego Simeone yagze aho abona ko bitagishobotse gusezerera Real MadridUmutoza wa Atletico Madrid; Diego Simeone yagze aho abona ko bitagishobotse gusezerera Real Madrid

Real Madrid ikaba igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya 15, aho izahura na Juventus yo mu Butaliyani, iyi yo yaraye ikuyemo ikipe ya AS Monaco yo mu Bufaransa.

Uyu mukino wa nyuma uzabera i Cardiff kuri Millennium Stadium tariki ya 3 z’ukwezi gutaha kwa Gatandatu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru