RUHAGOYACU.com

Barca 6-1 PSG: Iminota y’inyongera ihesheje Barcelone kugera muri 1/4 cya CHAMPIONS LEAGUE

Mu gihe kugeza ku munota wa 87 w’umukino, FC Barcelone yasabwaga gutsinda ibitego bitatu ngo ikomeze muri 1/4 cya UEFA Champions League, babashije kubigeraho, basezerera PSG ku bitego 6-5 mu mikino yombi.

Barcelone yasatiriye PSG kuva ku isegonda rya mbere ry’umukino, ishaka kwishyura ibitego 4-0 yatsindiwe mu Bufaransa, ndetse bidatinze ku munota wa gatatu gusa, Luis Suarez afungura amazamu ku mupira yatsindishijwe umutwe nyuma yo gusohoka nabi k’umuzamu wa PSG, Kevin Trapp.

Iki gitego cyahaye imbaraga ikipe yari mu rugo, bakomeza gushyira Paris Saint-Germain ku gitutu, gusa uburyo butandukanye burimo ishoti rikomeye rya Neymar n’imipira y’imiterekano yatewe na Lionel Messi ntibyatanga umusaruro.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ku munota wa 40, Layvin Kurzawa yitsinze igitego ku makosa yo kugarira nabi kwa PSG, igice cya mbere kirangira Barcelone iyoboye umukino n’ibitego 2-0, ndetse hari icyizere cyo kubona ibindi bitego mu minota 45 yari igiye gukurikiraho.

N’ubwo Barcelone yongeye gutangira neza mu yindi minota 45 y’umukino, ibona penaliti yinjijwe neza na Lionel Messi ku munota wa 50, ibintu byahinduye isura ndetse biba bibi ku bafana bari mu rugo, ubwo ku munota wa 61 w’umukino, Edinson Cavani yatsindira PSG igitego cyatumye Barcelone igomba gutangira gutekereza gutsinda ibitego bigeze kuri 6, ni nyuma yo guhusha ubundi buryo bwagaruwe n’izamu.


Nyuma yo gukora impinduka zitandukanye, havamo abakinnyi nka Andres Iniesta wari wananiwe, bakinjizamo Arda Turan, Barcelone yabonye ibindi bitego bibiri mu minota ya nyuma y’umukino, byombi byatsinzwe na Neymar ku munota wa 88 n’uwa 90 kuri coup-franc na penaliti mbere y’uko mu minota itanu yari yongeweho, Sergi Roberto atsinda igitego cya gatandatu, gihesheje FC Barcelone kugera muri 1/4.

Undi mukino wa 1/8 wabaye, Borussia Dortmund yasezereye Benfica ku bitego 4-1 mu mikino yombi, ni nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura waberaga mu Budage, ibi birimo ibitego bitatu bya Pierre- Emerick Aubamenyang n’igitego cya Christian Pulisic.

Indi mikino ine ya 1/8 izaba kuwa Kabiri no kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. BILLy

    Kuya 16-03-2017 saa 13:40'

    BAVANDIMWE DUHURIYEMUKWEMERA MUMBABARIRE SINAHABAYE KUBERA DIKURE CYANE. UYUNIWOMWANYA WABATEMERA BEMERE BRIC. IRA KOME YECYANE NTAMAHIRWE BAYIHAGA .IMANA.IYIHE.AMAHORO OYEEEE CAW

  2. patrick

    Kuya 11-03-2017 saa 23:47'

    aba referee bikigihe we bose bakwiye igihano cy’urupfu kbs. they deserves to die

  3. Ntambara Hassan

    Kuya 11-03-2017 saa 08:48'

    Nukuli Pe! Barcelone Ifite Imbaraga Zidasanzwe . Abemera Bemere N’abahakana Bahakane Aliko Yakoze Ibitangaza Koko Umupira Ulidunda

  4. Misago

    Kuya 10-03-2017 saa 08:51'

    Messi,Neymar,Lou suarez nabakinnyi utapfakumenya uko bakina iyufashe umwe undi aragunzinda bravo kuri barca yandaje neza.

  5. emile

    Kuya 10-03-2017 saa 02:21'

    iyi ni iquipe yisi

  6. Kelly

    Kuya 9-03-2017 saa 11:52'

    yeg barca yakoze ark ref yayisunitse! penality yambere ndetse na bawa yanyuma yari offside!

  7. MASENGESHO J.D’AMOUR

    Kuya 9-03-2017 saa 06:29'

    BACELONA URAKOZE WANDITSE AMATEKA MURI RUHAGO

  8. Fred

    Kuya 9-03-2017 saa 05:28'

    Turibaza Ese Nibitego Bingahe Watsinda Barca Ukizera Intsinzi

  9. nkurunziza vedaste

    Kuya 9-03-2017 saa 04:45'

    barcelona ni eccupe y’isi .imana irayibona biragaragara cane yuko izotsinda nizind club.barcelona oyeeeeeeee

  10. OLIVIER

    Kuya 9-03-2017 saa 03:36'

    YEWEE YEWEEE YEWEEE!!! UTEMERA KO URUKWAVU.RURYOHA,AJYE,YEMERAKO RUZI KWIRUKA,BARCA!! NTIBAHO PEE BIRIYA YARAYE IKOZE NAGAHOMAMUNWA BIRARENZEEE!!!

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru