RUHAGOYACU.com

Barca na Juve, Real na Dortmund- Uko amakipe atomboranye muri UEFA Champions League

Tombora y’uko amakipe azahura muri UEFA champions League mu mwaka w’imikino 2017/18 irarangiye i Monaco mu Bufaransa, aho amakipe yose uko ari 32 amenye amatsinda 8 azaba aherereyemo.

Muri iyi tombora, FC Barcelone yegukanye iri rushanwa mu 2015, yisanze mu itsinda rimwe na Juventus bahuriye ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe yo mu Butaliyani, yatsinzwe na Real Madrid ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma wabaye mu kwa gatandatu, ni yo yasezereye FC Barcelone muri 1/4.

Uko tombora y’amatsinda igenze

Itsinda A: Benfica, Manchester United, FC Basle, CSKA Moscow

Itsinda B: Bayern Munich, Paris Saint-Germain, Anderlecht, Celtic

Itsinda C: Chelsea, Atletico Madrid, Roma, Qarabag

Itsinda D: Juventus, Barcelona, Olympiacos, Sporting Lisbon

Itsinda E: Spartak Moscow, Sevilla, Liverpool, Maribor

Itsinda F: Shakhtar Donetsk, Manchester City, Napoli, Feyenoord

Itsinda G: Monaco, Porto, Besiktas, RB Leipzig

Itsinda H: Real Madrid, Borussia Dortmund, Tottenham, Apoel

Tombola yaberaga i Monaco isize amakipe amenye ayo bazakina hamwe mu matsindaTombola yaberaga i Monaco isize amakipe amenye ayo bazakina hamwe mu matsinda

Imikino y’amatsinda izatangira mu kwa 9, isozwe mu kwa 12, buri kipe imaze gukina imikino 6, bivuze ko buri imwe ihura n’iyindi inshuro ebyiri; hanze no mu rugo.

12-13 Nzeli: Umunsi wa 1
26-27 Nzeli: umunsi wa 2
17-18 Ukwakira: umunsi wa 3
31 Ukwakira-1 Ugushyingo: umunsi wa 4
21-22 Ugushyingo: umunsi wa 5
5-6 Ukuboza : umunsi wa 6

Amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza muri 1/8, iya gatatu ijye muri Europa League naho iya kane isezererwe.

Tombola ya 1/8 izaba mu kwezi kwa kabiri mu mwaka utaha wa 2018.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru