RUHAGOYACU.com

Barcelone isezerewe muri UEFA Champions League idakozemo, Monaco igera muri 1/2

Burya ngo iminsi yose si ku cyumweru, ahari hitezwe ibitangaza, hagaragaye amarira; ni nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura wahuzaga FC Barcelone na Juventus, bituma iyi kipe yo muri Espagne isezererwa ku bitego 3-0.

Wari umukino wa 1/4 wo kwishyura wabereye kuri Camp Nou, ikibuga iyi kipe iheruka gukoreraho amateka, isezerera PSG ku bitego 6-5, ubwo bari bayitsinze 6-1 mu mukino wo kwishyura. Abafana bari biteze ibirori nk’ibyo!

Abafana ba FC Barcelone bari bafite icyizere ko no kuri iyi nshuro bakora ibitangazaAbafana ba FC Barcelone bari bafite icyizere ko no kuri iyi nshuro bakora ibitangaza

Iminota 90 y’umukino wo kwishyura irangiye Barcelone inaniwe kwishyura ibitego 3-0 yatsinzwe mu mukino ubanza, n’ubwo yagerageje ibishoboka byose, ariko isanga Juventus yabaye ibamba mu bwugarizi bwayo bwari buyobowe na Chiellini na Bonucci mu gihe abasore barimo Gonzalo Higuain, Juan Cuadrado na Paulo Dybala batabashije kubyaza umusaruro uburyo buke bwabonetse ku ruhande rw’iyi kipe yo mu Butaliyani.

Lionel Messi ni we wabonye uburyo bwahagurukije abafana mbere, ubwo ku munota wa 19, yateraga mu izamu rya Bouffoni maze ku nshuro ya mbere uyu munyezamu akuramo umupira wagarukiye Messi, ariko awusubijemo awutera inyuma y’izamu.

Messi yakorewe ikosaaa....Messi yakorewe ikosaaa....

Messi yahakomerekeyeMessi yahakomerekeye
Gusa Neymar ahabwa ikarita kubera ko yihoreye ku ikosa rya MessiGusa Neymar ahabwa ikarita kubera ko yihoreye ku ikosa rya Messi
Buffon yagoye Barcelone by'umwihariko Lionel MessiBuffon yagoye Barcelone by’umwihariko Lionel Messi

Messi yakomeje kugerageza amahirwe, ariko uburyo bugera kuri butanu yabonye muri uyu mukino, burimo imipira ibiri yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ndetse na coup-franc ku ikosa ryakorewe kuri Suarez inyuma y’urubuga rw’aamhina igaca hejuru no ku ruhande rw’izamu rya Juventus.

FC Barcelone yihariye uyu mukino, yashoboraga kubona igitego ku buryo bwa Alcacer wari umaze gusimbura Rakitic mu gice cya kabiri, ariko umupira ukurwaho neza na Buffon mu gihe abakinnyi ba Juventus babashije kugarira neza umukino urangira nta gitego cyinjiye mu izamu ryabo.

Barcelone ntiyumvikanaga n'umusifuzi mu gice cya mbereBarcelone ntiyumvikanaga n’umusifuzi mu gice cya mbere
Chiellini na mugenzi we Bonucci bigaragaje bazibira BarceloneChiellini na mugenzi we Bonucci bigaragaje bazibira Barcelone
Neymar yiagaragaje muri uyu mukino ariko ba myugariro ba Juventus bamubera ibambaNeymar yiagaragaje muri uyu mukino ariko ba myugariro ba Juventus bamubera ibamba

Undi mukino wa 1/4 wabaye, Monaco ibifashijwemo na Mbappe, Falcao na Germain watsinze ku mupira wa mbere akigera mu kibuga, asimbuye, isezereye Borussia Dortmund iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura, biba ibitego 6-3 mu mikino yombi.

Marco Reus ni we watsinze igitego rukumbi cya Dortmund babonye muri uyu mukino wabereye mu Bufaransa.

Amakipe ageze muri 1/2 cya UEFA Champions League y’uyu mwaka ni: Real Madrid na Atletico Madrid zo muri Espagne, AS Monaco yo mu Bufaransa na Juventus de Turin yo mu Butaliyani.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. patrick mukunzi

    Kuya 20-04-2017 saa 13:40'

    imana ishimwe kuba Barcelona Ivuyemo Real Madrid Komera Kwisonga Umwanya Nuwawe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru