RUHAGOYACU.com

Bigoranye, Manchester United na Ajax zageze ku mukino wa nyuma wa Europa League

Amakipe ya Manchester United na Ajax yaraye ageze ku mukino wa nyuma wa Europa League, nyuma y’imikino ya 1/2 yo kwishyura yabaye kuri uyu wa Kane ku bibuga bitandukanye.

Manchester United yanganyije na Celta Vigo 1-1 (agg 2-1)

Kuva umukino utangiye kugeza urangiye, Celta Vigo yari yatsindiwe 1-0 iwayo muri Espagne, yihariye uyu mukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza.

Manchester United yabashije kubyaza umusaruro uburyo bumwe yabonye mu gice cya mbere, ubwo ku mupira wa Marcus Rashford, Marouane Fellaini yazaga gufungura amazamu n’umutwe, amakipe yombi ajya kuruhuka, ikipe ihagarariye u Bwongereza iri imbere n’igitego 1-0.

Felliani yafunguye amazamu ku munota wa 17 n'umutwe, umupira wari uhinduwe na RashfordFelliani yafunguye amazamu ku munota wa 17 n’umutwe, umupira wari uhinduwe na Rashford
Jesse Lingard na Felliani bishimira igitegoJesse Lingard na Felliani bishimira igitego
Mourihno akanyamuneza kari koseMourihno akanyamuneza kari kose

Mu gice cya kabiri, cyatangiranye uburyo bwiza kuri Manchester United ariko umupira wa Henrik Mkhitaryan uza gukurwamo n’umunyezamu wa Celta Vigo, na cyo kihariwe cyane n’iyi kipe yo muri Espagne yabonye uburyo butandukanye, ikazibirwa n’umunyezamu Sergio Romero.

Ibintu byaje guhinduka ku munota wa 85 ubwo Fecundo Sebastian Roncaglia yishyuraga igitego ku mupira wari uhinduwe na Theo Bongonda, Manchester United ijya ku gututu cy’uko iramutse itsinzwe igitego cya kabiri yahita isezererwa.

Roncaglia yaje kwishyura, imitima ya benshi iva mu giterekoRoncaglia yaje kwishyura, imitima ya benshi iva mu gitereko

Ibi byatumye Jose Mourihno akura mu kibuga, Jesse Lingard yinjizamo Wayne Rooney, gusa bidateye kabiri haje kuba kutumvikana hagati ya Bailly wa Manchester United wakubise ingumi John Guidetti wa Celta Vigo, biza kwivangamo na Fecundo Roncaglia wa Celta Vigo, maze aba bakinnyi bombi: Eric Bailly na Roncaglia bahabwa amakarita atukura.

Eric Bailly wateye ingumi Guidetti, ashyamiranye na RoncagliaEric Bailly wateye ingumi Guidetti, ashyamiranye na Roncaglia
Umusifuzi abaha imituku bombiUmusifuzi abaha imituku bombi

Kuvamo kwa Eric Bailly, byatumye kandi Mourihno afata icyemezo cyo gukuramo Marcus Rashford ashyiramo Chris Smalling mu bwugarizi, gusa babasha kwihagararaho mu minota isaga 6 yongeweho, n’ubwo John Guidetti yahushije uburyo bwari kujyana Celta Vigo ku mukino wa nyuma, ku isegonda rya nyuma.

John Guidetti wanakinnye muri Man City, yahushije uburyo bwa nyuma muri uyu mukinoJohn Guidetti wanakinnye muri Man City, yahushije uburyo bwa nyuma muri uyu mukino
Jose Mourihno yari yishimye nyuma y'ifirimbi ya nyumaJose Mourihno yari yishimye nyuma y’ifirimbi ya nyuma

Manchester United ikaba izakina umukino wanyuma wa Europa League uzaba tariki ya 24 Gicurasi, muri Sweden, aho izahura na Ajax yo mu Buholandi, iyi yo yakuyemo Lyon yo mu Bufaransa ku bitego 5-4 mu mikino yombi.

Umukino wo kwishyura wabereye mu Bufaransa, Lyon yatsinze ibitego 3-1 birimo bibiri bya Lacazette, gusa igitego babanje gutsindwa muri uyu mukino, kibimisha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma bakuyemo iyi kipe yo mu Buholandi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. uwiholeye,jaclaude

    Kuya 13-05-2017 saa 04:26'

    kulingendabona
    ,igikombe.alicyaliali/
    madlide.nubwobigola
    nye*gutsinda:yuve,gusazabalumukinomwiza
    .unogeyijisho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru