RUHAGOYACU.com

Coutinho ntari mu bakinnyi Liverpool ikoresha muri playoffs za Champions League

Philippe Coutinho ntabwo ari mu bakinnyi ikipe ya Liverpool irakoresha mu ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya Uefa Champions League, aho kuri uyu wa Kabiri bakina na Hoffenheim.

Uyu musore w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Brazil, yamaze gusaba ikipe ye kuba yamureka akagenda, ni nyuma y’uko liverpool yanze miliyoni 90 z’ama-pound zishyurwaga na Barcelone imwifuza.

Coutinho akaba yarasibye umukino ufungura shampiyona Liverpool yanganyijemo na Watford ibitego 3-3 kuwa Gatandatu kubera imvune.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Jurgen Klopp yatangaje ko yiteze ko ubuyobozi bw’ikipe butazagurisha uyu mukinnyi.

Biragoye kumenya niba Coutinho azaguma muri LiverpoolBiragoye kumenya niba Coutinho azaguma muri Liverpool

Coutinho yongereye amasezerano y’imyaka itanu muri Liverpool mu kwezi kwa mbere, ariko ntihashyirwamo amafaranga yasabwa ikipe yaba imwifuza.

Barcelone yifuza uyu mukinnyi nk’umusimbura wa Neymar wagiye muri PSG.

Liverpool ratangira gushaka itike yo gukina amatsinda ya UEFA Champions League kuri uyu wa Kabiri, aho mu mukino ubanza irakirwa na Hoffenheim yo mu Budage kuri Rhein-Neckar-Arena mu gihe umukino wo kwishyura uzabera Anfield kuwa Gatatu tariki ya 23 Kanama.

Ikipe izatsinda, izahita ibona itike yo gukina mu matsinda ya UEFA Champions League 2017/18.

Liverpool ijya mu Budage: Alexander-Arnold, Moreno, Lovren, Milner, Wijnaldum, Henderson, Can, Mane, Salah, Firmino, Kent, Solanke, Origi, Gomez, Klavan, Flanagan, Robertson, Matip, Grujic, Mignolet, Karius, Ward.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. FANA

    Kuya 15-08-2017 saa 01:01'

    Sha Wakwiyiziye mukipe yamateka nka BARCA Ko kuwa Gatatu tuzabikwereka kuri Real yuko REMONTADA Aribintu byacu Ngaho Vayooo Wihuse Baguhe N:6

  2. user

    Kuya 14-08-2017 saa 18:33'

    Abakinnyi Liverpool izifashisha muri UEFA CL ni 32 kandi Coutinho arimo ahubwo abazajya mu budage ntago arimo.

  3. Hamdoun

    Kuya 14-08-2017 saa 15:49'

    Ntabwo Coutinhno akomoka muri espagne akomoka muri brasil


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru