RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo atsinze Atletico Madrid 3, Real Madrid yongera amahirwe yo gukina finale ya UEFA Champions League

N’ubundi yabaye umukinnyi w’umwaka ushize ku Isi ndetse arayoboye mbere yo gutanga ibindi bihembo mu mezi 7 ari imbere; Cristiano Ronaldo yongeye kwibasira ikipe ya Atletico Madrid ayitsinda ibitego 3 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League, Real Madrid itsinzemo ibitego 3-0.

Uyu mukino wabereye Santiago Bernabeu, Real Madrid yari mu rugo, yatanze abaturanyi kuwinjiramo neza, ndetse ku munota wa kane gusa, Karim Benzema ahusha uburyo bwari guhagurutsa bigatinda abafana bari mu rugo, ariko umupira uca ku ruhande.

Real Madrid yakomeje kotsa igitutu Atletico Madrid, ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 10 w’umukino, ubwo Dani Carvajal yatangaga umupira kwa Casemiro wawudunze, usanga Cristiano Ronaldo aho yari ahagaze, maze aterekaho umutwe, umunyezamu Oblak ntiyamenya uko bigenze.

Ronaldo yanfunguye amazamu ku munota wa 10, umupira yatsindishije umutweRonaldo yanfunguye amazamu ku munota wa 10, umupira yatsindishije umutwe

Atletico Madrid yabaye nk’ikanguka, itangira gusatira Real; uburyo bwa Kevin Gameiro wari usigaranye n’umunyezamu Keylor Navas, umupira arawumutanga, n’ubwo bamwe babonaga uyu muzamu ashobora kuba yanafasha Gameiro ukuguru, hari mbere y’uko Benzema ahusha igitego cyari kuzaza mu biyiza by’irushanwa; ubwo Ronaldo yahinduraga umupira, uyu ashatse kuwutsinda awugaramye, uca ku ruhande rw’izamu rya Atletico Madrid.

Gameiro yabuze amahirwe yo kwishyurira Atletico MadridGameiro yabuze amahirwe yo kwishyurira Atletico Madrid

Igice cya kabiri cyabayemo impinduka, Real Madrid yinjiza mu kibuga Nacho wasimbuye Carvajal wari umaze kuvunika ndetse uyu aza kwitwara neza, agira uruhare mu gitego cya kabiri cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira wari uvuye kwa Karim Benzema, Ronaldo awukura ku kirenge cya Felippe Luis mbere yo kohereza umuzinga w’ishoti mu rushundura habura iminota 17 ngo umukino urangire.

Ku munota wa 85, ku mupira wahinduwe na Lucas Vasquez wari umaze gusimbura Karim Benzema, Cristiano Ronaldo yatsindiye Real Madrid igitego cya gatatu cyasoje umukino ubanza ku bitego 3-0.

Ronaldo yatsinze igitego cya gatatu cyahesheje Real Madrid kugira icyizere cya finale nubwo hari undi mukinoRonaldo yatsinze igitego cya gatatu cyahesheje Real Madrid kugira icyizere cya finale nubwo hari undi mukino

Iyi hat-trick (ibitego 3 mu mukino umwe) Cristiano Ronaldo yatsinze muri uyu mukino, akaba ari iya 42 mu ikipe ya Real Madrid, mu gihe kandi ari iya 47 muri rusange mu gihe amaze akina ruhago kugeza magingo aya. Ronaldo kandi akaba agize ibitego 52 mu mikino yo gukuranamo muri UEFA Champions League, aba umukinnyi wa mbere ubashije kugeza ku bitego 50 muri ibi byiciro.

Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 50 muri knock-out stages za UEFA Champions LeagueRonaldo yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 50 muri knock-out stages za UEFA Champions League

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Vicente Calrderon ya Atletico Madrid mu cyumweru gitaha, tariki ya 10 Gicurasi 2017.

AS Monaco irakira Juventus mu wundi mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League

Mu wundi mukino uzaba muri 1/2 kuri uyu wa Gatatu, AS Monaco yo mu Bufaransa irakira Juventus de Turin yo mu Butaliyani.

Iyi kipe yo mu Butaliyani ifite igikombe cyo mu 1985 no mu 1996 mu gihe mu 2015 batsinzwe na Barcelone 3-1 ku mukino wa nyuma, ariko ni yo baheruka gusezerera ku bitego 3-0 muri 1/4.

AS Monaco ikaba yarageze ku mukino wa nyuma inshuro imwe; mu 2004 ubwo batsindwaga na Porto ya Jose Mourihno. Iyi kipe ikaba igeze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Manchester City na Borussia Dortmund mu byiciro bibiri biheruka.

Imikino yo kwishyura izaba mu cyumweru gitaha naho umukino wa nyuma uzabera i Cardiff kuri Millennium Stadium tariki ya 3 Kamena uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kabano

    Kuya 3-05-2017 saa 17:07'

    ikipe yakoze ibyo yasabwaga ariko CR7 akora ibyo buri wese
    yari amutezeho gusa Atletico yishyuye 4 ku 0 byadutangaza

    ariko se juventus tuzayikira

  2. kalinda

    Kuya 3-05-2017 saa 08:13'

    TURABASHIMIRA AMAKURU MUDUHA N’UBWO TWAHUREBYE ARIKO IKIZERE KIRAKOMEYE KANDI UMUNTU ARAKIRWANIRA CYANE AKABA YAHASIGA UBUZIMA .

    NDABYIBUKA ZIDANE ABAYE UMUTOZA MUKURU YAHAYE BURIWESE IKIZERE NABO BAMWEREKAKO BASHOBOYE RWOSE URIMO UBONA AKINA NEZA UWIJIYE AKAZA UGIRANGO NIWE WATANGIYE UMUKINO NTABYINSHI NAVUGA ARIKO KWIFISHA BUGUFI IMANA IGUSHYIRA HEJURU NIBYO RERO IMANA IJYA IKIRERA ZIDANI KANDI ATUJE RWOSE .

    KUGIRANGO BISHYURWE IBITEGO BINE KUBUSA SIMBIZI MWE MUZI AMATEKA MUZABITUBWIRE USIBYEKO UWAGUTSINZE NUBUNDI UHURANAWE UMUTIMA UKUKURYA NIKO BYAGENDEYE SIMEON . NIYIHANGANE KANDI NONEHO NAWE YARIYAKIRIYE KUKO NTAGISUBIZO AFITE HARIYA MUKIBUGA BARAMURUSHIJE BIGARAGARA

    OK UMUNSI MWIZA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru