RUHAGOYACU.com

Cristiano Ronaldo yandikishije amateka mashya muri UEFA Champions League hamenyekana amakipe 16 azakina 1/8

Imikino y’umunsi wa gatandatu mu matsinda ya UEFA Champions League isize amakipe 16 yose azakina imikino ya 1/8 amenyekanye mu gihe Cristiano Ronaldo wa Real Madrid aciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri buri mukino wo mu itsinda mu mwaka umwe w’imikino.

Kuri uyu wa Gatatu hakinwe imikino isoza iyo mu itsinda E kugeza mu itsinda H nk’uko byagenze mu matsinda ane abanza ejo hashize.

Itsinda E: Liverpool yandagaje Spartak Moscow izamukana na Seville

Ibifashijwemo na Philippe Coutinho wayitsindiye ibitego bitatu muri 7-0 batsinze Spartak Moscow, ikipe ya Liverpool ishoje imikino yo mu itsinda rya gatanu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12.

Sadio Mane watsinze bibiri, Roberto Firmino na Mohamed Salah batsinze ibindi bitego byabonetse ku ruhande rwa Liverpool yajyaga mu bitabo by’amateka nk’ikipe yatsinze bimwe mu bitego byinshi mu mukino wa UEFA Champions League.

Coutinho yatsinze ibitego bitatu, Sadio Mane atsinda bibiri ubwo banyagiraga ikipe yo mu BurusiyaCoutinho yatsinze ibitego bitatu, Sadio Mane atsinda bibiri ubwo banyagiraga ikipe yo mu Burusiya
Firmino, Coutinho na Salah ntiboroheye ikipe ya Spartak MoscowFirmino, Coutinho na Salah ntiboroheye ikipe ya Spartak Moscow

Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda, Seville yangayije na Maribor 1-1 gusa ntibyayibuza kuzamukana na Liverpool n’amanota 9 mu gihe Spartak Moscow izakina Europa League nyuma yo gusoza ifite amanota atandatu.

Itsinda H: Real Madrid itsinze Dortmund bigoranye, Ronaldo aba umukinnyi wa mbere utsinze muri buri mukino

Cristiano Ronaldo wa Real Madrid wuzuzaga ibitego 9, aciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri buri mukino wo mu itsinda mu mwaka umwe w’imikino, ni nyuma yo gufasha ikipe ye kwitwara neza batsinda Borussia Dortmund bigoranye ku bitego 3-2.

Ronaldo aciye agahigo ko umukinnyi wa mbere ubashije kubona igitego muri buri mukino wo mu itsinda mu mwaka umwe w'imikinoRonaldo aciye agahigo ko umukinnyi wa mbere ubashije kubona igitego muri buri mukino wo mu itsinda mu mwaka umwe w’imikino

Borja Mayoral na Lucas Vazquez batsindiye Real Madrid ibindi bitego bibiri mu gihe Borussia Dortmund yatsindiwe na Pierre- Emerick Aubameyang yishyura ibitego bya Mayoral na Ronaldo.

Cristiano Ronaldo kandi akaba anganyije na Lionel Messi ibitego 60 ku mwanya wa mbere w’abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mikino y’amatsinda ya UEFA Champions League.

Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid ku munota wa 13 w'umukinoCristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid ku munota wa 13 w’umukino

Aubameyang yishyuriye Dortmund ibitego bibiri babanje gutsindwa nubwo byarangiye batakaje umukinoAubameyang yishyuriye Dortmund ibitego bibiri babanje gutsindwa nubwo byarangiye batakaje umukino

Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu

Itsinda E

Liverpool 7-0 Spartak Moscow
Maribor 1-1 Sevilla

Uko bashoje bakurikirana: Liverpool 12, Seville 9, Spartak Moscow 6, na Maribor 3.

Itsinda F

Feyenoord 2-1 SSC Napoli
Shakhtar Donetsk 2-1 Manchester City

Uko bashoje bakurikirana: Manchester City 15, Shakhtar Donetsk 12, SSC Napoli 6 na Feyenoord 3.

Itsinda G

FC Porto 5-2 Monaco
RasenBallsport Leipzig 1-2 Besiktas

Uko bashoje bakurikirana: Besiktas 14, FC Porto 10, RB Leipzig 7, na AS Monaco 2.

Itsinda H

Real Madrid 3-2 Borussia Dortmund
Tottenham Hotspur 3-0 APOEL Nicosia

Uko bashoje bakurikirana: Tottenham 16, Real Madrid 13, Borussia Dortmund 2 (-6) na APOEL Nicosia 2 (-15).

Amakipe 16 yabonye tike yo gukina 1/8

  1. Manchester United
  2. FC Basel
  3. PSG
  4. Bayern
  5. Roma
  6. Chelsea
  7. Barcelona
  8. Juventus
  9. Liverpool
  10. Sevilla
  11. Man City
  12. Shakhtar Donetsk
  13. Besiktas
  14. Porto
  15. Tottenham
  16. Real Madrid

Tombora y’uburyo aya makipe azahura muri 1/8 iteganyijwe kuwa Mbere tariki ya 11 Ukuboza i Nyon mu Busuwisi, ahari ibiro by’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA).

Amakipe yabaye aya gatatu mu matsinda yo azakomereza muri Europa League mu gihe ayabaye aya kane yo yasezerewe.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ehud

    Kuya 7-12-2017 saa 13:39'

    CR7 oyeeeeeeeee!

  2. theoneste

    Kuya 7-12-2017 saa 11:26'

    hhhhh


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru