RUHAGOYACU.com

Europa League ½ : Rashford afashije Manchester United gutsindira Celta Vigo muri Espagne

Mu mukino ubanza waberaga kuri Estadio Municipal de Balaidos mu gihugu cya Espagne, muri ½ cya Europa League, igitego cya Marcus Rashford mu gice cya kabiri cy’umukino, ni cyo gitandukanyije ikipe ya Celta Vigo na Manchester United, yari yakiriye kuri uyu wa Kane.

Celta Vigo yakiniraga mu rugo, yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego mu minota y’igice cya mbere, ariko umutwe na Daniel Wass ntiwabasha kujya mu izamu ryari ririnzwe na Sergio Romero, hari ku mupira wari uhinduwe na Nemanja Padoja mu gihe kandi Jesse Lingard na Henrikh Mkhitaryan na bo babuze amahirwe yo gutsindira iyi kipe yo mu Bwongereza.


Daniel Wass yahushije uburyo bwari guhesha Celta Vigo kuyobora umukinoDaniel Wass yahushije uburyo bwari guhesha Celta Vigo kuyobora umukino

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Marcus Rashford yashoboraga gufungura amazamu ku ruhande rwa Manchester United, ariko umupira yateye ukurwamo n’umunyezamu; Sergio Alvarez wawushyize muri koruneli.

Umukino wari indyakurye......!Umukino wari indyakurye......!

Ku mupira wari uvuye mu kibuga hagati, Marcus Rashford yagerageje kwinjirana ba myugariro ba Celta Vigo barimo kapiteni Hugo Mallo wahawe ikarita y’umuhondo, bamushyira hasi, umusifuzi atanga coup-franc yinjijwe neza na Rashford ku munota wa 67, ndetse iki gitego kimwe rukumbi, aba ari cyo gitandukanya impande zombi muri uyu mukino ubanza.

Rashford yatsinze ubwo yahanaga ikosa yari amaze gukorerwaRashford yatsinze ubwo yahanaga ikosa yari amaze gukorerwa
Antonio Valencia na Rashford bishimira igitego babonye muri EspagneAntonio Valencia na Rashford bishimira igitego babonye muri Espagne
Manchester United yabonye intsinzi yo hanzeManchester United yabonye intsinzi yo hanze
Byari ibyishimo bikomeye ku mutoza Jose MourihnoByari ibyishimo bikomeye ku mutoza Jose Mourihno

Abakinnyi barimo Marcus Rashord wasimbuwe na Anthony Martial na Ashley Young wasimbuwe na Chris Smalling, bavuye mu kibuga bafite utubazo tw’imvune.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Old Trafford, mu Bwongereza, kuwa Kane utaha, aho ikipe izabasha gukomeza, izagera ku mukino wa nyuma , uyu uzakinwa tariki ya 24 uku kwezi mu gihugu cya Swede.

Undi mukino wa 1/2 ubanza ukaba waraye uhuje Ajax na Lyon yo mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu, urangira iyi kipe yo mu Buholandi inyagiye Lyon ibitego 4-1.

Ikipe izegukana iri rushanwa rya UEFA Europa League, izabona itike yo gukina UEFA Champions League mu mwaka utaha w’imikino 2017/18.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. h k z

    Kuya 5-05-2017 saa 08:05'

    Man U ifite amahirwe yokugera kumukino wanyuma igitego kimwe cyohanze kirahagije Man U oye oye ndumukunzi wayo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru