RUHAGOYACU.com

Europa League: Giroud yacunguye Arsenal, Everton mu nzira zo gusezererwa- Uko batsindanye ku munsi wa 3

Igitego cyiza cya Olivier Giroud mu minota ya nyuma y’umukino wabahuzaga na Red Star Belgrade cyahesheje ikipe ya Arsenal intsinzi yo hanze mu gihe Everton yatsindiwe mu rugo na Lyon ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda ya Europa League.

Arsenal yaherukaga gutsindwa na Watford muri Premier League yagiye gukina uyu mukino wa Europa League muri Serbia yaratsinze ibiri ibanza, aho kubona intsinzi imbere y’iyi kipe ya FK Crvena Zvezda abenshi bazi nka Red Star Belgrade byari kubafasha kwizera kuzakomeza mu cyindi cyiciro igihe babona ayandi manota atari menshi mu mikino yo kwishyura.

Wilshare ni umwe mu bakinnye nuyu mugorobaWilshare ni umwe mu bakinnye nuyu mugoroba
Wenger hari ibyemezo yagiye atishimiraWenger hari ibyemezo yagiye atishimira

Red Star Belgrade: Borjan; Stojkovic, Le Tallec, Savic (Babic 66), Rodic; Kriszicic, Donald; Srnic (Gobeljic 83), Kanga Radonjic; Boakye (Pesic 80).

Arsenal: Cech; Debuchy, Elneny, Holding; Nelson, Coquelin (Sheaf 90), Willock (McGuane 89), Maitland-Niles; Walcott, Wilshere; Giroud.

Ikipe y’umutoza Vladan Milojevic yari mu rugo yatangiye neza, ndetse ibona uburyo butandukanye burimo n’umupira wagaruwe n’izamu mu gice cya mbere cy’umukino, ariko Arsenal ya Wenger wari wanakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi yakoresheje igaruka mu gice cya kabiri imeze neza maze abanya-Serbia barangwa n’amakosa menshi bituma Milan Rodic abona umuhondo wa kabiri ku munota wa 80.

Byasabye Arsenal gutegereza umunota wa 85 w’umukino ku gitego Olivier Giroud yatsinze yigaramye maze arenza umupira ku mutwe we, ahesha Arsenal intsinzi, hari ku gukinana neza hagati ya Theo Walcott na Jack Wilshare.

Giroud yigaramye umupira, maze atsinda ikindi gitego cyizaGiroud yigaramye umupira, maze atsinda ikindi gitego cyiza
Giroud ngo yari yabwiye Wenger ko aza gutsinda igitegoGiroud ngo yari yabwiye Wenger ko aza gutsinda igitego

Gutsinda kwa Arsenal bitumye ikomeza kuyobora itsinda H n’amanota 9/9, ikurikiwe na Red Star Belgrade ifite amanota ane, ikayanganya na Bate Bolisov yatsinze FC Cologne 1-0 ndetse kugeza magingo aya ikaba igitegereje inota muri iri tsinda.

Mu itsinda E, Everton yari yakiriye Lyon itsindwa umukino wa kabiri ndetse inanirwa gutsinda bwa mbere, mu mukino wagaragayemo imvururu.

Nabil Fekir yafunguye amazamu ya Everton kuri penaliti maze bisaba ko iyi kipe yishyurirwa na kapiteni wayo Ashley Williams ku munota wa 69 ariko ibi byakurikiwe n’imvururu ku ikosa yakoreye ku munyezamu wa Lyon.

Bertrand Traore wakiniye Chelsea, yaje guhesha Lyon intsinzi ku munota wa 75 w’umukino, Everton itakaza ku bitego 2-1.

Bertrand Traore yahesheje intsinzi iyi kipe yo mu BufaransaBertrand Traore yahesheje intsinzi iyi kipe yo mu Bufaransa
Ashley Williams yakoreye ikosa ku munyezamu wa Lyon mu gice cya kabiriAshley Williams yakoreye ikosa ku munyezamu wa Lyon mu gice cya kabiri
Biteza ubwumvikane bucye bwajemo no kurwanaBiteza ubwumvikane bucye bwajemo no kurwana
Maze n'abafana bamwe babyivangamoMaze n’abafana bamwe babyivangamo

Kugeza ubu iyi kipe y’umutoza Ronald Koeman ifite inota rimwe gusa muri iri tsinda riyobowe na Atalanta yatsinze Apollon Limassol 3-1 ikagira amanota arindwi, Lyon ifite amanota atanu mu gihe Apollon bafite amanota abiri.

Uko imikino yose ya Europa League yarangiye kuri uyu wa Kane


Itsinda A

FC Astana 4 - 0 Maccabi Tel Aviv
Villarreal 2 - 2 Slavia Prague

Itsinda B

Dynamo Kyiv 2 - 2 Young Boys
Skenderbeu 0 - 0 Partizan Beograd

Itsinda C

Braga 0 - 2 Ludogorets Razgrad
Hoffenheim 3 - 1 Istanbul Basaksehir

ITSINDA D

AC Milan 0 - 0 AEK Athens
Austria Wien 1 - 3 Rijeka

ITSINDA E

Atalanta 3 - 1 Apollon Limassol
Everton 1 - 2 Lyon

Itsinda F

FC Sheriff 1 - 1 Lokomotiv Moscow
Zlin 1 - 1 FC Koebenhavn

Itsinda G

Hapoel Beer Sheva 1 - 2 FC FCSB
Lugano 3 - 2 Viktoria Plzen

Itsinda H

BATE Borisov 1 - 0 FC Cologne
FK Crvena Zvezda 0 - 1 Arsenal

Itsinda I

Konyaspor 0 - 2 Salzburg
Marseille 2 - 1 Vitoria de Guimaraes


Itsinda J

Oestersunds FK 2 - 2 Athletic Bilbao
Zorya 2 - 1 Hertha Berlin

Itsinda K

Nice 1 - 3 Lazio
Zulte-Waregem 1 - 1 Vitesse

Itsinda L

FK Vardar Skopje 0 - 6 Real Sociedad
Zenit St. Petersburg 3 - 1 Rosenborg

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru