RUHAGOYACU.com

FC Cologne yatsinze Arsenal ishobora gukora amateka muri Europa League- Amakipe yageze muri 1/16

Ikipe ya FC Cologne yo mu Budage ishobora kuba ikipe ya mbere ikoze amateka yo kurenga amatsinda ya Europa League nyamara yaratsinzwe imikino itatu ibanza yo mu itsinda, ni nyuma yaho itsinze Arsenal igitego 1-0 mu mukino waraye uhuje amakipe yombi bikayihesha kujya ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya munani.

Sehrou Guirassy yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino kuri penaliti ni nyuma y’ikosa yari akoreweho na Mathieu Debuchy maze bihesha iyi kipe intsinzi ya kabiri mu mikino 17 bamaze gukina haba muri shampiyona ya Bundesliga no muri Europa League.

Debuchy yakoze ikosa ryavuyemo penaliti y'ikipe ya FC CologneDebuchy yakoze ikosa ryavuyemo penaliti y’ikipe ya FC Cologne
 Uyu rutahizamu w'umufaransa w'imyaka 21 yinjije neza penaliti ahesha ikipe ye intsinzi Uyu rutahizamu w’umufaransa w’imyaka 21 yinjije neza penaliti ahesha ikipe ye intsinzi
Sehrou Guirassy yishimira igitegoSehrou Guirassy yishimira igitego

Arsenal yo yamaze kwizera itike no kuzamuka ari iya mbere iyoboye iri tsinda H n’amanota 12.

Mu gihe hasigaye umukino umwe wo mu itsinda, Cologne yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 6 inganya na Redstar Belgrade yari yagiye gusura Bate Borisov bakanganya ubusa ku busa mu gihe iyi kipe yo muri Belarus yo ifite amanota atanu ku mwanya wa nyuma.

 FC Cologne bashobora kubona itike ya 1/16 nubwo batsinzwe imikino 3 ibanza, bakaba ikipe ya mbere ibigezeho FC Cologne bashobora kubona itike ya 1/16 nubwo batsinzwe imikino 3 ibanza, bakaba ikipe ya mbere ibigezeho
Arsenal nubwo yatsinzwe akazi kayo yagashoje keraArsenal nubwo yatsinzwe akazi kayo yagashoje kera

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Kane, andi maikipe yabonye itike yo kujya muri 1/16 cya Europa League ni: AC Milan, Nice, Plzeň, Real Sociedad, Salzburg na Villarreal.


Uko batsindanye ku munsi wa 5 w’amatsinda ya Europa League:

Itsinda A: Astana 2-3 Villarreal, Maccabi Tel-Aviv 0-2 Slavia Praha
Itsinda B: Skënderbeu 3-2 Dynamo Kyiv, Partizan 2-1 Young Boys
Itsinda C: Ludogorets 1-2 İstanbul Başakşehir, Braga 3-1 Hoffenheim
Itsinda D: AC Milan 5-1 Austria Wien, AEK Athens 2-2 Rijeka
Itsinda E: Lyon 4-0 Apollon Limassol, Everton 1-5 Atalanta
Itsinda F: Sheriff 1-0 Zlín, Lokomotiv Moskva 2-1 København
Itsinda G: Viktoria Plzeň 2-0 FCSB, Lugano 1-0 Hapoel Beer-Sheva
Itsinda H: Köln 1-0 Arsenal, BATE 0-0 Crvena zvezda
Itsinda I: Salzburg 3-0 Vitória SC, Konyaspor 1-1 Marseille
Itsinda J: Athletic Club 3-2 Hertha Berlin, Östersund 2-0 Zorya Luhansk
Itsinda K: Lazio 1-1 Vitesse, Nice 3-1 Zulte Waregem
Itsinda L: Rosenborg 0-1 Real Sociedad, Zenit 2-1 Vardar

Kugeza ubu amakipe yose amaze kubona itike ya 1/16 ni: Arsenal, Atalanta, Braga, Dynamo Kyiv, FCSB, Lazio, Lyon, Milan, Nice, Östersund, Partizan, Plzeň, Real Sociedad, Salzburg, Villarreal na Zenit.

Imikino y’amatsinda izasozwa tariki ya 7 z’ukwezi gutaha mu gihe tombora ya 1/6 izaba tariki ya 11 z’ukwezi gutaha, aha hakaba hiyongeramo amakipe aba yarabaye aya gatatu mu matsinda ya UEFA Champions League.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru