RUHAGOYACU.com

Haruna Niyonzima mu rutonde rwa 20, Yanga SC ijyanye guhangana na Zanaco

Umutoza w’ikipe ya Yanga SC, George Lwandamina yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 bajya gukina umukino wo kwishyura wa 1/16 cya CAF Champions League hamwe na Zanaco muri Zambia.

Muri uru rutonde rw’abakinnyi 20 ba Yanga SC, haragaragaramo Haruna Niyonzima utarakinnye umukino ubanza, ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 muri Tanzania, kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Yanga SC izaba ibura abandi bakinnyi barimo; Malimi Bosungu, Amisi Tambwe, Donald Ngoma, Yusufu Mhilu, Mateo Antony na Pato Ngonyani.

Uyu mukino wo kwishyura, urabera kuri Heroes Stadium, Lusaka, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017.

Urutonde rwa 20 Yanga SC ijyanye muri Zambia

Abanyezamu; Deogratius Munishi, Ali Mustafa .

Ba myugariro; Nadir Haroub , Vicent Bossou , Juma Abdul , Vicent Andrew, Oscar Joshua , Juma Abdul , Mwinyi Haji, Hassan Kessy na Kelvin Yondani.

Abakina hagati; Thabani Kamusoko, Haruna Niyonzima, Deusi Kaseke, Juma Saidi, Justine Zulu, Juma Mahadhi, Saimoni Msuva na Geofrey Mwashuiya.

Ba rutahizamu: Obrey Chirwa , Emanuel Martin.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru